skol
fortebet

Uko byifashe mu ishuri rya G.S.Trinite ryigeze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaraye mu G.S. de la Trinte yatumye abanyeshuri n’ abayobozi babo bafata ingamba zizatuma iyi ngengabitekerezo yabaye mu myaka 5 ishize igatuma umuyobozi w’ ishuri afungwa kubera uburangare itazongera kuba.

Sponsored Ad

Ishuri Groupe Schaire de la Trinite riherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, ryigeze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka yashize, ariko ubu abahiga bavuga iyo ngengabitekerezo itakiharangwa.

Aba banyeshuri batangarije UMURYANGO ko baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi nk’ uko babyigishwa mu masomo n’ ibiganiro bitandukanye bahabwa.

Mugisha Patrick wiga mu wa kane w’ amashuri yisumbuye yatangaje ko amatsinda nka AERG n’ andi babamo mu kigo abakangurira ko ibyabaye bitazongera ukundi nabo bakaba bizeye ko ibyabaye muri iki kigo muri 2009 ubwo abanyeshuri bashyiraga umwanda wo mu musarane ku mashuka y’ abanyeshuri bagenzi babo bitazongera kubaho.

Yagize ati “Dufite amakakarabu menshi adukangurira ko ibyabaye bitazongera ukundi, urugero nka AERG zigenda zidukangurira ibintu byinshi byo gukundana hagati yacu. Abanyeshuri n’ ubuyobozi turwanya ibintu byose byerekeranye n’ amoko”

Chantal nawe wiga muri iri shuri ati “Abayobozi barimo ba Perefe n’ abaporofe baratwegera bakadufasha kugira ngo twumve neza iby’ ubumwe n’ ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”

Rudakubana Marc nawe wiga muri iri shuri yavuze ko ababyeyi babo nabo bashyiraho akabo mu gutegura ahazaza hazira Jenoside n’ amacakubiri.

Ati “Ababyeyi bacu batubwira ko twese turi abanyarwanda bityo nta mpamvu yo kugenda twironda ngo njye ndi ubwobo ubu n’ ubu cyangwa ngo batwangishe abaturanyi ngo uriya dupfa iki n’ iki.”

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’ abanyeshuri muri G.S. de la Trinite avuga ko ibyabaye muri iki kigo mu myaka yashize byatumye bafata ingamba ngo ubu nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikirangwa muri iki kigo.

Yagize ati “Navuga ko tugeze ahashimishije mu kurwanya ingengabitekerezo kuko hayagaragaye mbere ya 2009 kugeza ubu ntabwo irongera kugaragara. Mukuyirwanya icyo dukora dufite amakarabu nka Never again, Club anti Jenoside n’ itsinda rya AERG. Muri aya makalabu niho dufata umwanya uhagije tukaganiriza abanyeshuri tukabereka ububi bwa Jenoside tubabwira ko nubwo yabaye badahari ingaruka zayo ari mbi.”

Iri shuri ryigwamo n’ abanyeshuri 350, ryigeze kubamo ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye umuyobozi w’ iri shuri afungwa kubera uburangare gusa ubu yararekuwe.

Kuryanya ingengabitekerezo no kwigisha abanyarwanda gahunda ya ndi umunyarwanda igaragariza abanyarwanda ko bakwiye kunga ubumwe ni zimwe mu ngamba Leta y’ u Rwanda yafashe mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yazongera kubaho ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa