skol
fortebet

“Umubano w’ u Rwanda na Vatican wafashe indi ntera uno munsi” Minisitiri Mushikiwabo

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma yatangaje ko umubano w’ u Rwanda n’ igihugu cya Vatican giherereye mu gihugu cy’ u Butaliyani kiyobowe n’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis wafashe indi ntera kuri uyu wa Mbere tariki 20 Weruwe 2017.
Ni nyuma y’ uruzinduko Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu gitoya cyane kurusha ibindi ku Isi aho yakiriwe n’ umushumba mukuru wa kiliziya gatolika bakaganira ku mubano (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma yatangaje ko umubano w’ u Rwanda n’ igihugu cya Vatican giherereye mu gihugu cy’ u Butaliyani kiyobowe n’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis wafashe indi ntera kuri uyu wa Mbere tariki 20 Weruwe 2017.

Ni nyuma y’ uruzinduko Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu gitoya cyane kurusha ibindi ku Isi aho yakiriwe n’ umushumba mukuru wa kiliziya gatolika bakaganira ku mubano w’ ibihugu byombi.

Mu biganiro bagiranye Papa Francis yagaragaje ko ababajwe n’ uruhare kiliziya gatolika yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.

Papa Francis yasabye imbabazi ku ruhare kiriziya gatorika yagize muri jenosise yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Minsitiri Louise Mushikiwabo yagize ati “Umubano w’u Rwanda na Vatikani wafashe indi ntera uno munsi, nyuma y’inama Prezida Kagame yagiranye na Papa hano i Roma”.

Yakomeje agira “Itangazo rya Vatikani riravuga ko (mu gihe cya jenoside)ari bamwe mu bantu bihaye Imana ubwabo, ari na Kiliziya,batatiye igihango cy’Imana!”

Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa