skol
fortebet

Umubiri wa nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba wagejejwe mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ku isaha ya saa Saba z’ijoro ryakeye nibwo umubiri wa nyakwigendera Brig Gen Andrew Rwigamba wagejejwe mu Rwanda, uvanywe mu Bitaro bya Cairo mu Misiri aho yitabiye Imana

Sponsored Ad

Umurambo wa Gen Rwigamba wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali uzanywe n’Indege ya Ethiopian Airlines, ku wa 19 Ukwakira 2019, uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, nk’uko umuryango we wabitangaje.

Umuryango wa nyakwigendera watangaje ko ufatanyije n’inshuti z’umuryango, bakomeje ikiriyo mu rugo i Remera Umuvandimwe wa nyakwigendera, Faroh Ndahiro aherutse gutangaza ko mukuru we yafashwe n’uburwayi amererwa nabi mu buryo budasanzwe, mbere y’uko yitaba Imana.

Ubwo yavugaga uko nyakwigendera yafashwe, Ndahiro yagize ati “Gen Rwigamba yari yasoje inama muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF, ahagana saa mbili z’ijoro, nibwo yatangiye kumva atamerewe neza, icyo gihe yahise ajya mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yavuriwe amererwa neza mu gihe cy’iminsi itatu, nyuma nibwo ubuzima bwe bwatangiye kumererwa nabi mu buryo bwihuse, nibwo yoherejwe mu Bitaro bya Cairo mu cyumweru gishize.”

Rwigamba yabaye Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu kugeza mu 2008, ubwo yasimburwaga n’uwari umwungirije Mary Gahonzire.

Yagiye kandi akora indi mirimo muri Minisiteri y’Ingabo kugeza yitabye Imana, aho yari Umuyobozi Mukuru muri MINADEF ushinzwe imibanire y’amahanga mu bya gisirikare n’ubufatanye, umwanya yagiyeho mu 2011. Yasezerewe mu gisirikare mu 2013 afite ipeti rya Brig Gen.

Ndahiro avuga ko umuvandimwe we yaranzwe no gukunda igihugu cye, kuba inyangamugayo no gukoresha ubuhanga mu byo yakoraga.

Ati “Yari umuhanga ubwo yari akiri ku ishuri, yaritondaga kandi agakunda kuvuga ubucuruzi. Ubwo kubohora igihugu byatangiraga yahise ajya mu ngabo za RPF ajya ku rugamba, nyuma y’imyaka ine nibwo yahawe ipeti rya Lt Col.”

Rwigamba yavutse tariki 12 Gicurasi 1955 mu yahoze ari Perefegitura y’Umutara, amashuri abanza ayigira Kabarole.

Umuryango we waje guhungira muri Uganda mu 1964 aho yigiye icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahitwa Nyakasura, akomereza Makerere.

Yabonye Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yavanye muri Kaminuza ya Makerere, Icyiro cya Gatatu mu mibanire mpuzamahanga muri Kaminuza ya Nairobi. Yagiye kandi abona andi masomo ajyanye n’ibya gisirikare.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Gen Rwigamba yagiye akora inshingano zitandukanye muri RPA harimo gushingwa amategeko, akaba yarabaye kandi mu itsinda ry’abari mu masezerano ya Arusha yahuzaga ingabo za RPA n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Gen Rwigamba kandi yari mu bunyamabanga bukuru bwa RPA, mu gihe cy’imyaka ine yo kubohora igihugu.

Ibitekerezo

  • RIP Afande.We shall miss your dearly.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa