skol
fortebet

Umubyeyi wa wa munyeshuri baraje hanze nyuma yo kubura amafaranga y’Ishuri yishimiye ko umwana we yemerewe kwiga

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyirangendahimana Leonia umubyeyi wa Diane Uwineza umunyeshuli wari wangiwe kwiga muri TTC ZAZA kubera kubura mafaranga y’ishuli ari mu byishimo bidasanzwe kubera ko umwana we yemerewe kwiga nyuma y’ubuvugizi bw’Itangazamakuru.

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’uyu munsi taliki 22 Mutarama hacicikanye inkuru y’umunyeshuri Uwineza Diane wari ugiye kwiga mu ishuri T.T.C Zaza mu mwaka wa kane , iyo nkuru ikaba yavugaga ko umunyeshuri yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafaranga y’ishuli .

Nyuma y’ibitecyerezo byagiwe bitambutswa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi banengaga icyi cyemezo cyari cyafashwe n’ubuyobozi bw’Ishuli rya TTC ZAZA umubyeyi w’uyu munyeshuli yishimiye ko umwana we yahawe amahirwe yo kwiga maze amafaranga yaburaga akazayishyura buhoro buhoro.

Mu kiganiro kuri telephone Nyirangendahimana yemeje ko umwana we yemerewe kwiga

Mu magambo ye yagize ati“kuba bakiriye umwana wanjye bakaba bamushyize mu ishuri ndishimye cyane rwose .nsize umwana yishimye anezerewe nta kibazo afite,ubu arimo ariga nk’abandi bana”

Nyirangendahimana usanzwe ucuruza Voka yakomeje avuga ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo umukobwa we azatahane amanota meza

ati:”ubusanzwe ndangura avoka z’ibihumbi 2000 frws nkazicuruza nkakuramo ibihumbi 3000frws ,ayo nzajya nkuramo nzajya ngerageza mwoherereze nawe arebe ko yabaho ndetse ndizera ko azatahana amanota meza “

Mw’ijwi rya Nyirangendahimana ati :”Ubutumwa mfite bwo guha ababyeyi ni ikintu kimwe gusa nugusenga Imana yo mu Ijuru bakizera ntibagire ibindi bintu ku mpande ,bagatumbira Imana yonyine”

Umuyobozi wa TTC ZAZA ku murongo wa telefone yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Ibitekerezo

  • Muraho umuryango. Bishobotse mwadushakira numero ye tukareba ko hari icyo umuntu yafasha.

    MUDUHE NUMERO YUYU MUBYEYI TUMUFASHE RWOSE. KANDI UMURYANGO MWAKOZE KUMUTUMIKIRA.

    Uwo umwana umuntu yamubona ate?

    Umuryango,
    Ndi mu Bantu bakurikiranye ibyiyi nkuru kandi nari mpari.
    Ngeranyije uburyo yarameze n’uburyo ameze ubu sha,
    Mwarakoze cyane ubu ari Y2 . Kandi n’amateka ye yarahindutse p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa