dnd

Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 October 2019 Yasuwe: 4218

Umufasha wa Benjamin Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari we wayanditse nyuma y’aho umugabo we aburiwe irengero.



Diane Rutabana ni umufasha w’umuhanzi Benjamin Rutabana (Ben Rutabana), ibaruwa avuga ko yamwitiriwe yatangiye gukwirakwizwa mu ntangiriro z’uku kwezi, bivugwa ko ari we wayandikiye ihuriro RNC irwanya leta y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zirimo iza Uganda azisaba kumufasha kumenya aho umugabo we aherereye.

Muri iyo baruwa nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibitangaza, bivugwa ko Ben Rutabana yavuye mu Bubiligi mu kwezi gushize yerekeza mu Burasirazuba bwa Afurika.

Rutabana ngo akaba yaravuye mu Bubiligi ku wa 4 Nzeri 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, ku itariki 5 Nzeri agera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda saa 13:50, agomba gukomereza urugendo rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyo baruwa Diane avuga ko yamwitiriwe, bivugwa ko Rutabana ngo yakomeje kujya avugana na we, kuva yava mu rugo kugera ku wa 8 Nzeri.

Byari biteganijwe ko Rutabana azasubira i Burayi akagera ku kibuga cy’indege cya Emirates ku wa 19 Nzeri, akagera mu Bubiligi ku wa 20 Nzeri 2019, ariko ntabwo byashobotse.

Haba abo mu muryango we ndetse n’abo muri RNC, bemeza ko Rutabana atigeze ataha mu rugo.

Mu Kiganiro yagiranye na VOA, Diane yagize ati “Iyo nyandiko si iyanjye, ni inyandiko y’ikinyoma yanyitiriwe, ni urwandiko rwanditse mu buryo butanasobanutse, kuko ngo ni urwandiko rumwe rugenewe inzego z’umutekano za RNC n’iza Uganda, icyo ni ikintu gitangaje aho urwandiko rumwe rwagenerwa serivisi ebyiri zitandukanye”.

Yakomeje avuga ko urwo rwandiko nta we rugenewe ururiho, by’umwihariko ko abarwanditse bazi neza serivisi ebyiri bavuga ko rwagenewe.

Uyu mufasha wa Ben Rutabana avuga ko abanditse iyo baruwa bagamije gukoresha izina rye muri Politiki mu nyungu zabo bwite kandi ntaho ahuriye nayo.

Ati “Bigamije gukoresha izina ryanjye mu nyungu zabo za Politiki, ntaho mpuriye na politiki nta n’ubwo izina ryanjye rikwiriye gukoreshwa bene aka kageni mu binyoma”.

Yakomeje avuga ko bifashishije Leta y’u Bufaransa nk’abafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, bayisaba kubafasha gushakisha Ben Rutabana mu gihe bivugwa ko yaba yaraburiye muri Uganda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bernard Makuza yahawe inshingano nshya

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena, yagizwe Umuyobozi w’indorerezi...
17 January 2020 Yasuwe: 3656 0

Abarimu bigisha batarize uburezi bagiriwe inama

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irénée agira...
17 January 2020 Yasuwe: 2584 2

Huye:Abanyeshuri 47 biga mu ishuri ry’isumbuye birukaniwe rimwe...

Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya...
17 January 2020 Yasuwe: 6605 0

Hahishuwe ibanga ry’uko Col. Bagosora Yapanze Kwikiza Habyarimana ngo Azice...

Imyaka Igera Kuri 26 Ishize Habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi, Hari...
16 January 2020 Yasuwe: 6384 3

Kigali:Ibitaro byitiriwe umwami Faisal bigiye kuvugururwa ku kayabo...

Hamwe n’izina rikomeye bisanganywe, ubu byatangiye kuvugururwa kuburyo...
16 January 2020 Yasuwe: 1487 1

Burera:Uruganda rutunganya amata rweguriwe Umunya-Zimbabwe

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwegurira abikorera uruganda rwa Burera Diary...
16 January 2020 Yasuwe: 773 0