skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 37 yabaye umuntu wa 08 wahitanwe na Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020,mu Rwanda hapfuye umugabo uw’imyaka 37 y’amavuko wahitanwe na Coronavirus aba uwa 08 uhitanwe nayo ku butaka bw’u Rwanda.Uyu mugabo yapfiriye i Kigali.
Hanabonetse abantu bashya banduye Coronavirus 18(Kigali: 15, Ngoma:2 n’umwe I Rubavu). Abamaze kwandura bose ni 2,189.
Hakize kandi abantu 46 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1524. Abakirwaye ni 657. Abapfuye:8.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020,mu Rwanda hapfuye umugabo uw’imyaka 37 y’amavuko wahitanwe na Coronavirus aba uwa 08 uhitanwe nayo ku butaka bw’u Rwanda.Uyu mugabo yapfiriye i Kigali.

Hanabonetse abantu bashya banduye Coronavirus 18(Kigali: 15, Ngoma:2 n’umwe I Rubavu). Abamaze kwandura bose ni 2,189.

Hakize kandi abantu 46 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1524. Abakirwaye ni 657. Abapfuye:8.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abayobozi bane b’akarere ka Rubavu bashyizwe mu kato nyuma y’uko bigaragaye ko bahuye n’umuntu wanduye covid-19, ibiro bakoreragamo na byo bikaba byafunzwe kugira ngo biterwe umuti.

Abashyizwe mu kato ni Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias ,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange Niyibizi Hubert.

Abandi ni umujyanama wa Komite Nyobozi n’Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere, Nyirabagenzi Athanasie.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ari ibisanzwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu.

Ati "Ni ibisanzwe niko bigenda iyo bigaragaye ko umuntu yahuye n’uwanduye ashyirwa mu kato kugirango adakwirakwiza ubwandu".

Ubwo twageraga ku biro by’akarere twasanze urujya n’uruza rwagabanutse ndetse n’inama yari yateguwe ya Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yo kureba aho kubaka amashuri bigeze mu ntara yagombaga kubera ku karere ka Rubavu, yayimuye ayijyana mu murenge wa Nyamyumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa