skol
fortebet

Umugabo watemye inka 12 za wa muturage wo mu karere ka Nyabihu yafatiwe mu nkambi ya Kiziba

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Karabayinga uba mu nkambi y’abanyekonga ya Kiziba i Karongi yemereye abanyamakuru ko ariwe watemye inka 12 za Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu abitewe na kamere mbi, nyuma yo gufatwa n’iperereza rya RIB.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Werurwe 2019,Nibwo RIB yeretse abanyamakuru uyu Karabayinga watemye inka 12 za Ndabarinze, utuye mu mudugudu wa Gakamba, mu kagari ka Mulinga.

Uyu Mugabo yemereye abanyamakuru ko ari we watemye inka 12 z’umuturage w’i Nyabihu warokotse jenoside witwa Ndabarinze mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 24 Werurwe, ashaka kumwihimuraho ngo kuko yigeze kumukubita amuhora kumwishyuza inka yamugabiye.

Uyu mugabo w imyaka 39 ufite umugore n’abana bane, yavuze ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye nyuma yo kugura umuhoro mushya akawutyaza kuri ponceuse.

RIB yabonye amakuru y’uko uyu Karabayinga yashakaga kwica Ndabarinze ariko aramubura niko kwadukira inka ze, atema 12 maze 10 zirapfa nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yavuga ko Karabayinga akurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutunga indangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi.

Yasabye Abanyarwanda ko mu gihe bitegura kujya mu cyunamo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 birinda guhemuka.

Umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano

Ibitekerezo

  • Jye Ku ubwanjye numva uy mugabo wafashe umwanya WO kujya kugura umupanga akawutyaza hanyuma akagenda agatema ziriya nka ahubwo yagahaswe ibibazo agasobanura abandi bari kumwe bari inyuma yabyo kuko birenze ukwemera abagome baracyariho gutema inka koko Uzi akamaro k’inka? Birababaje amategeko azubahirizwe.

    bamuhe ibimukwiriye

    bamuhe ibimukwiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa