skol
fortebet

Umugore wa Rwigara yafotowe ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugore w’umunyemari Assinapol Rwigara witwa Adeline Mukangemanyi Rwigara yagaragaye ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Taarifa abitangaza, kuwa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo nibwo uyu mugore yafotowe apfukamye mu kibanza cy’ahahoze hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa mu 2015.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, Mukangemanyi yabwiye Radio VOA ko yasanze abakozi b’umujyi wa Kigali bafite amabati, banacukura imyobo, muri iki kibanza cye kiri mu Kiyovu, ababajije icyo bari gukora mu kibanza cye bamubwira ko bategetswe kuzitira icyo kibanza mu ijoro.

Adeline Mukangemanyi yavuze ko yabaretse aragenda gusa ngo ari gusenga Imana ayisaba kumurengera.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere Mukangemanyi yasanze ikibanza cye kitazitiwe nkuko yabibwiwe n’aba bakozi yise ab’umujyi wa Kigali ari nabwo yakigiyemo arasenga.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gufatira ibibanza bidakoreshwa icyo byagenewe, ubishyire mu maboko ya minisiteri ishinzwe ubutaka aho watangaje ko ibibanza 50 bizafatirwa.

Ibitekerezo

  • uyu munyamakuru se ataniyrhe nuyu mugore umuntu wiyita umunyamakuru utinyuka kuvuga ko hali Hôtel yinyenyeri 5 !!!!cyangwa akorera byabinyamakuru byo hanze !!

    Ntabwo Imana yumva amasengesho yose.Bible ivuga ko Imana yumva amasengesho gusa y’abantu bakora ubushake bw’Imana.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha (banga kwihana).Naho muli Matayo 15:9,havuga ko Imana itemera amadini cyangwa abantu basenga mu buryo budahuye nuko bible ivuga.Kandi ayo madini niyo menshi.Urugero ni abasenga Imana y’ubutatu,nyamaraYesu ubwe yarigishaga ko Imana ishoborabyose ari SE wenyine kandi iyo mana imuruta nkuko yabivuze muli Yohana 14:28.

    uyu munyamakuru nuwo mu kihe gihugu !!.ngo hashenywe Hôtel yinyenyeri 5 !!!cyangwa ni bamwe bakorera bimwe byo hanze njya numva!!!uretse ko ntazi.nizina ryiyo Hôtel ubwo we ararizi.niba akora ibyo azi yagombye no kubaza ibyo atazi akabimenya mu Rwanda haba Hôtel zingahe zinyenyeri 5 !!!

    Uyu muryango ukomeje gutotetezwa biruta uko wabayeho kuri leta ya Habyarimana wabona aricyo bari kuzira kandi ngo nabo barabohowe da.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa