skol
fortebet

Umuhanzi Salif Keita umuvandimwe wa Perezida wa Mali yamusabye kubwiza ukuri Perezida Macron

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Salif Keita umuvandimwe wa President wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta yamusabye kubwiza ukuri President w’Ubufaransa Emmanuel Macron ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi cyangwa ahitemo kwegura.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook abuha umutwe wa”Ubutumwa bwihutirwa” aho asaba mukuru we kureka gukomeza gutinya Umuyobozi w’Abafaransa Emmanuel Macron cyangwa se ahitemo kureka ubutegetsi abuharire ababishoboye.

“Niba udashobora kubwiza ukuri Ubufaransa,niba udashobora gucunga iki gihugu uko bikwiye,va ku buyobozi,Udashobora kugira ubwoba abufate umaze igihe kinini utinya Emmanuel Macron uruta, ubwo ni Ubwana ni ibintu bigaragara ko ubufaransa aribwo butera inkunga imitwe y’iterabwoba nk’abadjihadiste” Salif Keita asobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa