skol
fortebet

Umuhungu wa perezida Kagame yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Amerika

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhungu w’ubuheture wa Perezida Kagame,Ian Kagame, yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza ikomeye muri USA yitwa Williams College mu bijyanye n’ubukungu.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2019 nibwo Ian Kagame, wari n’umukinnyi w’ikirangirire muri iyi Kaminuza, yarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu muri iyi kaminuza ya Williams College.

Abinyujije kuri Twitter,mushiki wa Ian,Ange Ingabire Kagame, yatangaje ko yishimiye cyane intambwe ikomeye musaza we yateye.

Ange Kagame yahise agaragaza ifoto y’umuryango we wose urimo ababyeyi n’abavandimwe be, bitabiriye ibirori byo guhabwa impamyabumenyi ya Ian Kagame.

Ian Kagame yari umukinnyi ukomeye muri Kaminuza ya Williams kuko yari kapiteni wayo mu mukino uzwi nka Track and field uba ugizwe no kwiruka, gusimbuka no gutera (kujugunya) imihunda ndetse asanzwe akina indi mikino irimo n’umupira w’amaguru.

Kaminuza ya Williams College Ian Kagame yarangijeho icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ni imwe mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinzwe mu 1793. Ni Kaminuza iri mu mujyi wa Williamstown muri Leta ya Massachusetts.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa