skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye gutaha ubusitani bwatwaye akayabo ka miliyoni 226 FRW mu kubwubaka [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka hagiye gutahwa ubusitani rusange bwatangiye kubakwa guhera muri Mutarama uyu mwaka bukazatahwa mu mpera z’uyu mwaka butwaye akayabo ka miliyoni 226 FRW.

Sponsored Ad

Nkuko Umujyi wa Kigali wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zawo,ubu busitani buzaba bufite umwihariko ndetse buzagirira akamaro Abanyarwanda bose

Ibyo wamenya ku busitani buri hafi gufungurwa imbere y’inyubako y’Umujyi wa Kigali:

- Ni ubusitani bwa bose (public) aho abaturage bakwicara bumva akayaga, bakahasomera ibitabo.....

- Hazaba hari internet y’ubuntu (Free Wi-fi)

- Harimo intebe zo kwicaramo

- Ubusitani butoshye

- Buzaba bufite ubwiherero

- Kuhatemberera ni ubuntu, ariko ku bantu bifuza kuhakorera ibikorwa by’izindi nyungu nko kuhafatira amashusho y’ubukwe cyangwa y’indirimbo, Umujyi wa Kigali uracyareba uko byazakorwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza.(maintenance).

Ubu busitani buzatahwa ku mugaragaro vuba,bwubatswe mu rwego rwo guha isura nziza umujyi wa Kigali ndetse no gufasha abantu kugubwa neza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa