skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wahawe igihembo gikomeye

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Kigali wahawe igihembo gikomeye kitwa “Most Inventive Inclusive Prosperity Practice’ Award, cyatangiwe mu mujyi wa Bilbao muri Espagne harebwa uburyo imijyi ishyiraho gahunda ziteza imbere abayituye, Prosperity & Inclusion City Seal and Awards (PICSA).

Sponsored Ad

Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane, Umujyi wa Kigali washimiwe gahunda zinyuranye zirengera ibidukikije, by’umwihariko kuba warashyizeho gahunda ya siporo rusange iba kabiri mu kwezi imaze kumenyerwa nka Car Free day, ijyana n’ibikorwa binyuranye bifasha abantu kwisuzumisha indwara zitandura, kuba uyu mujyi waragiye ushyira internet ahantu hahurira abantu benshi n’ibindi.

Iki gihembo umujyi wa Kigali ugishyikirije nyuma y’iminsi mike ushyizwe ku rutonde rwa Forbes nk’ahantu heza ho gusura mu mwaka wa 2020.

Ibipimo bya PICSA bisuzuma imiterere y’imibereho y’atuye imijyi, bikibanda cyane ku bikorwa birebana n’ubukungu n’imibereho myiza. Uburumbuke budaheza bubarwa mu bikorwa binyuranye bigaragaza uburyo ibyiciro binyuranye by’abaturage bongererwa ubushobozi kugira ngo batange umusaruro mu bukungu bw’igihugu kandi bagasangira inyungu.

Ni ibikorwa binyuranye bishobora gutuma imijyi itera imbere haba mu buryo bw’ubukungu n’imibereho y’abayituye.

Uretse ibihembo byatanzwe mu byiciro binyuranye, muri rusange imijyi 20 ya mbere ku Isi irangajwe imbere na Zurich wo mu Busuwisi ari nawo ufatwa nk’igicumbi cy’amabanki ku Isi,. Ukurikirwa na Vienna, Copenhagen, Luxembourg, Helsinki, Taipei, Alone, Ottawa, Kiev na Geneva. Umujyi wa Kigali wo ntabwo wahembwe muri uru rwego.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko iki gihembo ari urundi rugero rw’intambwe rikomeje guterwa kubera guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa muri gahunda y’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Nsengimana Jean-Philbert wabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka ba PICSA, yavuze ko Kigali yahawe iki gihembo kubera gahunda ifite zirimo kwita ku bidukikije, isuku, umutekano ndetse ikaba ari ahantu ibyiciro byose nk’abagore bidahezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa