skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wavuze ku bikomeje gukwirakwizwa ko abashaka gutaha mu ntara bakwiyandikisha

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

umujyi wa Kigali wasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’intebe yo kuguma mu rugugo Nyuma y’amakuru atariyo yavugwaga ko abashaka gusubira mu ntara biyandikisha mu midugudu barimo.

Sponsored Ad

Amakuru amaze iminsi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu yavugaga ko abifuza gusubira mu ntara bakwiyandikisha ku bakuru b’imudugudu barimo, abenshi bakaba bari bamaze ku bikora.

Mu itangazo washyize kuri tweeter yawo, umujyi wa Kigali wahise unyomoza ayo makuru uvuga ko ari ibihuha ahubwo usaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza ya minisitiri w’intebe yo ku guma mu rugo ndetse unatanga umurongo wakwifashishwa ku bakeneye ibindi bisobanuro.

Ni itangazo rigira riti: “umujyi wa Kigali uranyomoza amakuru arimo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asaba abaturage bifuza gusubira mu ntara kwiyandikisha.”

“Turasaba ko abaturage bakomeza gukurikiza amabwiriza ya minisitiri w’intebe.

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara umurongo utishyurwa tel: 3260.”Ibi biherekezwa n’amagambo ya #Guma mu rugo

Guhera tariki ya 21 Werurwe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus cyibasiye isi muri bino bihe.

Amabwiriza yashyizweho umukono na minisi tiri w’intebe asaba abaturage ku guma mu rugo yavugaga ko ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri byongerewe kuzageza tariki ya 19 Mata avuga ko ntabikorwa bihuriza abantu hamwe byemewe uretse ibijyanye n’ahacuririzwa ibiribwa.

Aya mabwiriza kandi avuga ko nta ngendo zihuza imijyi n’uturere zemewe yasanze abantu benshi muri Kigali n’ahandi mu Ntara babuze uko bataha kuko byabaye ngombwa ko buri wese aguma ahoy ari ari.

Ubu benshi muri abo bakaba bagowe cyane n’ikibazo cy’imibereho ndetse no kuba kure y’imiryango yabo.

Mu gukemura ikibazo cy’imibereho, umujyi wa Kigali ukaba warashyizeho gahunda yo kugenera imfashanyo y’ibiribwa abakomwe mu nkokora na gahunda ya guma mu rugo biganjemo abakoraga imirimo ya nyakabyizi.

Aya mabwiriza yose akaba atangwa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku 118 bamaze kwandura iyi ndwara 7 muri bo bakaba baramaze kuyikira.

Ibitekerezo

  • Nibyiza cyane kuba muduhaye umurongo mwiza abantu benshi bari bamaze kwitegura NGO batahe murakoze kumakuru meza rwose

    Komuvuga kuguma murugo tuzabaho gute?

    imfashanyo mutanga ntazo twabonye?
    Mutubarize bagitifu butugali aho babishyira?
    Urugero Nyarurama umurenge wa gatenga Kicukiro, inzara iratwishe byiitwa ngo mwarafashije?
    Mutate impamba hakirikare kuko
    Bamwe bazafungwa?
    Ntakuntu kagame wacu yaduha ibiryo bakabyirira???

    Ahubwo se mwarikubona aho mubutwara??(Ama bus)Iyo mutabihagarika.Gusa twe nk’Abaturage turashimira ubuyobozi Bw’Umugi wa Kigali bwahise busobanurira Abaturage. Mwakoze cyane!!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa