skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wihanangirije abanyabirori

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kigenda gihitana abatari bake,ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari abantu badohotse barenga kungamba zashyizweho mu gukumira ndetse bwihanangirije abakora ibirori bitandukanye birimo baby shower, bride shower n’abandi.

Sponsored Ad

Muri ibi bihe urubyiruko ni rwo rugenda rugarara rwadohotse rwarenze kumabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Corona ahanini bitewe n’uko abenshi ubu ntakazi bafite.

ku rubuga rwa Twitter rw’umujyi wa Kigali haciyeho itangazo ryo kuburira abantu bakora ibirori bitandukanye.Bugira buti”Mu gihe tugihanganye na COVID-19 ko atari umwanya wo gukora za baby shower, bride shower n’ ibindi birori bitandukanye ngo ubitumiremo abandi.

Wibashora mu kaga, kuko buri wese ntuba uzi uko yaje ahagaze, reka twirinde ni tuyitsinda tuzishima birambye.”

Ibi bije nyuma yaho bamwe mubakinyi n’ umutoza Karekezi Oliver bashyizwe mu kato nyuma yo kugaragara mu birori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bari batumiwemo, amafoto agatangira gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe bari mu byishimo bitubahirije ingamba zo kwirinda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 109 ba COVID-19 barimo abo muri Kigali:81 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:24 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Huye:3, Nyamasheke:1.Abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda ni 2,889.

Kuri uyu munsi kandi hakize abantu 42 bituma abamaze gukira bose baba 1,754 naho abakirwaye ni 1,124. Abantu 11 nibo bamaze guhitanwa na COVI-19.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF), basabye ibihugu bya Afurika guteza imbere uburyo burimo kwirinda, ku buryo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya Coronavirus.

Aya mashami y’Umuryango w’Abibumbye avuga ko gukomeza gufunga amashuri ari ibintu byagira ingaruka mbi ku banyeshuri.

OMS na UNICEF basabye za leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus mu mashuri, hanyuma bakongera kuyafungura.

Iyi miryango yavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo ituzuye, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa