skol
fortebet

Umumotari wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akubitira umukobwa hafi y’akabari ari guhatwa ibibazo na RIB

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri guhata ibibazo umumotari uherutse kugaragara muri video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akubita ukubitira umukobwa hafi y’ akabari.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 nibwo uyu mumotari yageze kuri RIB Sitasiyo ya Remera ahatwa ibibazo nk’ uko Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabibwiye itangazamakuru.

Mu ntangiriro z’ iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatsapp, Twitter na Instagram hagaragaye amashusho y’ umumotari akubitira umukobwa mu ruhame.

Ababonye ayo mashusho banenze uyu mumotari wakubitiye umukobwa mu ruhame bavuga ko bidakwiriye. Abandi batangajwe no kubona ibindi nk’ ibi biba mu Rwanda igihugu kizwiho kudahutaza abagore.

Muri iyo video umumotari agagara akubita ibipfunsi umukobwa wambaye agakanzu kagufi k’ umukara, umukobwa nawe agaterura ibuye ripima nk’ ibilo bitanu asa n’ ushaka kuritera umumotari rigafata moto.

Umuvugizi wa RIB nta byinshi yatangaje kuri iki kirego kuko kigikorwaho iperereza. Ntabwo turamenya icyo uyu mumotari yapfuye n’ uyu mukobwa, ikigaragara muri aya mashusho ni uko abari bahari iyi mirwano iba batatabaye umukobwa.

Ibitekerezo

  • mn mujye muba aba nyamwuga ubuse aya mashusho ahuriyehe ni inkuru iyabanziriza mwisubireho kbx iyi ndirimbo ntacyo ifashije abasomyi hano pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa