skol
fortebet

Umunyamakuru Edith Nibakwe yakomoje ku bigwi bya Apotre Gitwaza

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’ Umunyarwandakazi wakoreye ibinyamakuru bitandukanye, ubu akaba akorera Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ndetse akaba afasha Apotre Gitwaza mu ivugabutumwa binyuze mu ihindurandimi yagereranyije Apotre Paul Gitwaza n’ umubyeyi we avuga ko abamunenga bamwibukije ijambo ryo muri bibiliya rivuga ngo ‘Data ubabarire kuko batazi icyo bakora’.

Sponsored Ad

Ibi yabikomoje ku bimaze iminsi bivugwa kuri Apotre Gitwaza uherutse kuvuga ko ariwe Muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika.

Apotre Gitwaza yagize ati “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. ”

Akomeza agira ati “Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Aya magambo niyo yabaye itandaro yo kuba bamwe baranenze Apotre Gitwaza bavuga ko ari ukwishyira hejuru.

Nubwo ariko hari abagiye ku mbugankoranya mbaga bakanenga Apotre Gitwaza, hari abagaragaje ko ntacyo bamunenga barimo Aline Gahongayire, na Israel Mbonyi

Umunyamakuru yavuze ko abahagaraganye na Gitwaza ari uko bamusobanukiwe ndetse agaragaza ko nawe ari ku ruhande rwa Gitwaza.

Mu butumwa Nibakwe yashyize kuri facebook yagize ati “Sinababajwe nuko bagutuka,kuko nibutse ko ababikora ari abavandimwe bacu,Nibuka ijambo Yesu yavuze ku musaraba ajya gutanga,ngo Data babarire kuko batazi icyo bakora”.

Nibakwe yavuze ko ibirimo kuba kuri Gitwaza byamwibukije indirimbo y’ iyi ntumwa y’ Imana ‘isabira benewacu ko bakwizwa’ bikamutera kubasengera no kubaganiriza mu bugwa neza.

Nibakwe yavuze ko abanenga Gitwaza ari abatamuzi agaragaza ukuntu Gitwaza yamubaye nyuma yo gukorera impanuka mu karere ka Bugesera akangirika bikomeye.

Yagize ati “Ikibazo ni uko abakuvuga ntibakuzi ariko kandi ntitwababuza. Kuri jye sinabona uko ngusobanura,ndibuka nta minsi myinshi ishize ,ubwo nari narokotse impanuka yahitanye abandi,ubwo narindi mu bitaro bya Kanombe,umuryango ,inshuti,bategereje ko birangira, bitewe nuko nari nakomeretse uruhago mvira mu nda,navunitse Bassin yose ,navunitse imbavu 4,mfite amazi n’amaraso mu bihaha,navunitse igufwa ry’ikibero n’ ibindi bibazo byinshi...”

Nibakwe yavuze ko ubwo Gitwaza yamusura atigeze abona ko Nibakwe agiye gupfa nk’ uko abandi babibonaga.

Ati “Wasenze isengesho rihamagara amagufwa guterana,n’ ubuzima kugaruka,Imana yarakumviye ubu ndi muzima,ndetse nakize mu gihe gito,nubwo byari bikomeye.”

Uyu munyamakuru yavuze ko Apotre Gitwaza ariwe wishyuye amafaranga yose ibitaro byamuciye.

Ngo Gitwaza ni umugabo Imana yahaye ubwenge,imuhamagara mu bihe nkibi,umugabo ukunda igihugu kandi akagisengera ndetse agatanga umusanzu mu iterambere ryacyo.

Nibakwe yavuze ko Gitwaza ari umugabo wigisha ari imbere y’ abize n’ abatarize bose bagataha banyuzwe.

Bidandunye n’ uko bamwe bavuga ko Gitwaza yishyize hejuru , uyu munyamakuru we yavuze ko Gitwaza ari “Umugabo w’ubwenge wuzuye guca bugufi,umutima w’urukundo ,gufasha ,no gusekera buri wese umusanga.Ibyo twakuvuga byinshi.”

“We love you Father Apostle dr.Paul Gitwaza. Imana izakuduhere kurama” aya niyo magambo umunyamakuru Nibakwe yasoresheje igitekerezo cye.

Pasiteri w’ inararibonye mu Rwanda Ezira Mpyisi yavuze ko ibyo Apotre Gitwaza yavuze bikwiye gupimishwa bibiliya.

Ibitekerezo

  • Imana iguhe umugsha NIBAKWE, kandi Imana ikomeze umukozi wayo Apostle Gitwaza kuko n’umugisha kuritwe, Iyamuhamagaye niyokwizerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa