skol
fortebet

Umunyamakuru Micomyiza yanenze abakwirakwije akadomo kashyizwe ku rukuta rwa Twitter ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru wamamye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda witwa Micomyiza Jean Baptiste yanenze bamwe mu bantu bakurikira urukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda nyuma y’imyatwarire yabo yo gukwirakwiza akadomo.

Sponsored Ad

Bisa nk’aho umuntu ukoresha urukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubuzima yibeshye akarushyiraho akadomo mu buryo bw’impanuka,maze abantu batangira gukwirakwiza no kugeza ako kadomo ku bandi nabo babakurikira ibizwi nka Retweet kuri uru rubuga nkoranyambaga rukunze kuvugwa ko rukoreshwa n’abantu b’abayobozi.

Ntabwo byakiriwe neza n’umunyamakuru Micomyiza Jean Baptiste kuko yihuse kubanenga ndetse anavuga ko bamwe muri aba bakora retweet batazi ibyo barimo.

Micomyiza Jean Baptiste nawe yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira icyo atangaza ku bantu basakaza ubutumwa batitaye ku butumwa baba bageza ku bandi kabone n’ubwo bwaba ari akadomo.

“Ariko burya hari abantu bakora retweet gutyo gusa pe. Umuntu ukoresha konti ya @RwandaHealthyanditse akadomo (.) sinkeka ko yari yabigambiriye ariko ndabona abantu bashishikaye bakoze retweets. Buriya kariya kadomo basobanukiwe icyo kavuga? ” Aha Mico yagezaga ubutumwa ku bantu bapfa gusakaza ubutumwa bameze nk’abatigeze babanza kureba cyangwa ngo basobanukirwe impamvu yabwo.

Micomyiza Jean Baptiste yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo nka Radio Salus na Kigali Today gusa ubu urukuta rwe Twitter rumugaragaza nk’umunyamakuru wigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa