Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bari gushakira hasi no hejuru umugore w’Umunyarwanda witwa Mushimiyimana Delphine ukomoka mu Karere ka Ruhango, akaba akekwaho icyorezo cya Virusi ya Corona.
Mushimiyimana waherukaga kuva i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu akagaruka i Kigali, ngo yabanaga n’incuti y’umugabo maze iza kurwara, bayisuzumye bayisangamo icyorezo cya Coronavirus. Iyo ncuti ye yasobanuye ko nta gihe kinini cyari gishize bageze mu Rwanda, ubwo yabazwaga aho Mushimiyimana yaba yarakoreye ingendo.
Uwo mugabo kandi yabajijwe abandi bantu yaba yarahuye na bo, avuga ko nta wundi uretse Mushimiyimana batandukanye yerekeza mu Karere ka Nyagatare.
Chimpreports dukesha iyi nkuru isobanura ko ubuyobozi bwihutiye gushakira Mukeshimana i Nyagatare, ariko ntibwahamubona, nyuma inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ziza kumenya ko uyu mugore yinjiye muri Uganda yinjiriye i Nyagatare.
Abayobozi ba Uganda bavuga ko u Rwanda rwabamenyesheje amakuru ya Mushimiyimana Delphine, nk’uko byemejwe na Emmanuel Ainebyoona, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda. Ainebyoona yayemeje agira ati:
“Twakiriye impuruza y’amakuru y’uwo muntu duhita dushyiraho ikipe y’abashinzwe umutekano n’abashinzwe ubuzima bo kumushaka. Turakomeza guha abaturage bacu amakuru y’uko iki kibazo giteye.”
Inkuru ya Mushimiyimana Delphine yatumye abayobozi ba Uganda bakuka imitima, batangira kumuhiga bukware, inzego zishinzwe umutekano za Uganda zikaba ziri kumushakira mu bice bya Kabale.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
Nonese uwo mudamu yabonetse?ESE basanze ari muzima?