skol
fortebet

Umunyarwandakazi wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Kayirere Julienne, umunyarwandakazi wamburiwe umwana we muri Uganda nyuma inzego z’umutekano muri icyo gihugu zikamubwira ko yapfuye, yiteguye gusubirayo kumushakisha kuko yizera ko akiriho.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, nyuma yo kugezwaho ikibazo cya Kayirere akandikira mugenzi we wa Uganda amusaba gukurikirana ikibazo cy’uwo mubyeyi.

Kayirere Julienne ukomoka mu Karere ka Ruhango, ku wa 5 Kanama 2017 nibwo yagiye muri Uganda agiye gushaka akazi, aho yagezeyo agatangira ubucuruzi bw’imyenda yakoreraga mu gace ka Mubende.

Muri icyo gihe, yari amaze ukwezi abyaye umwana w’umukobwa, amujyana muri Uganda. Yagezeyo, umunsi umwe aza gufatwa arafungwa ashinjwa kutagira ibyangombwa.

Umwana we, Joanna Imanirakiza, yonsaga, yamunyazwe ku wa 12 Ugushyingo 2018, ubwo yari afungiye mu gace ka Kasambya.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, ku wa 28 Ugushyingo, Kayirere yakatiwe gufungwa ukwezi kumwe, ashinjwa ibyaha bihuriweho n’Abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda, aho bafungirwa binyuranye n’amategeko.

Polisi ya Uganda yahise itangaza ko umwana yajyanywe mu kigo cy’imfubyi kizwi nka Glory Land Children’s Home kiri i Mubende ngo yitabweho.

Mu gihe yari arekuwe, yagiye kuri polisi ngo asubizwe umwana we, bamubwira ko yapfuye ariko arebye impapuro zerekana ko umwana we yapfuye asanga imyirondoro iriho itandukanye n’umwana we nyir’izina.

Yakomeje guhatiriza ngo amenye irengero rye arahababarira, rimwe agaterwa ubwoba ubundi agafungwa birangira ajugunywe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Yitabaje inzego za Leta y’u Rwanda ngo zimufashe kumenya irengero ry’umwana we.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira, Minisitiri Busingye abinyujije kuri Twitter yavuze ko ikibazo cya Kayirere cyagejejwe kuri Minisitiri ushinzwe ubutabera muri Uganda ndetse ngo Kayirere agiye gusubirayo gushaka umwana we kandi umutekano we uzitabwaho.

Yagize ati “Yego, mugenzi wanjye muri Uganda yansezeranyije kubikurikirana. Kayirere yiteguye gusubirayo gushaka umwana we. Turifuza ko umutekano we wubahirizwa.”

Yakomeje agira ati “Kumva ibyamubayheo ni nko kureba filime iteye ubwoba ariko ni ukuri. Yemeza ko azi neza ko umwana we ari muzima, ko iby’urupfu rwe atari byo.”

Kayirere atangaza ko agifite icyizere ko umwana we ari muzima, ahubwo agashimangira ko ibyo yabwiwe byose ku mwana we atari byo ahubwo ari amayeri yo kumumwima.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse kwandikira mugenzi we wa Uganda, William Byaruhanga, amusaba gukora iperereza ryimbitse ngo afashe Kayirere kongera kubona umwana we.

Ibaruwa Busingye yandikiye Byaruhanga irimo ibimenyetso bigaragaza uko uwo mwana yoherejwe mu kigo ndetse na raporo yacuzwe kuri urwo rupfu.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ryabasigiye ubumuga.

Inkuru: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa