skol
fortebet

Umunyemari Habumugisha nyiri Goodrich TV wakubitiye umukobwa mu ruhame yongeye gutabwa muri yombi

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyemari Dr Francis Habumugisha wamenyekanye cyane kubera amashusho yagiye hanze ari gukubitira umukobwa witwa Kamali Diane mu ruhame,yongeye gufungwa nyuma y’iminsi mike urukiko rutegetse ko aburana ari hanze.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 08 Ukwakira 2019,nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uyu munyemari yongera gufatwa agafungwa nyuma y’Ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Ku wa 23 Nzeri nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo,

Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso mu gihe urukiko rwo rwategetse ko yaburana ari hanze cyane,kubera ko yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.

Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba icyaha Dr Habumugisha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, ibi biri mu byo urukiko rwavuze ko bituma akurikiranwa ari hanze.

Umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri, wemeje ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri Dr Habumugisha Francis bufite ishingiro, rwemeza ko akurikiranwa afunzwe, bityo agomba guhita afatwa.

Ibitekerezo

  • Imyaka mike bagombye gufunga uyu mugabo nako amezi ni 6 i Mageragere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa