skol
fortebet

Umupasiteri wo mu Rwanda yatunguranye avuga uburyo yabaye inkone ya Kirisitu asobanura n’uburyo imyuka mibi ikora ibitangaza abantu bakabyitiranya

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Amazina ye ni Pasiteri Jean de Dieu UWIRAGIYE akaba ari umpasiteri mw’itorero ryitwa EDAR ’Eglise de Dieu en Afrique Au Rwanda’ ikicaro cyaryo kikaba giherereye mu karere ka Rubavu akaba yumvikanye bitunguranye avuga uburyo yabaye inkone ya Kirisitu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Pasiteri UWIRINGIYIMANA Jean de Dieu unahagarariye umuryango mpuzamahanga mu Rwanda witwa TFAM yagiranye n’igitangazamakuru cyo kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,yasobanuye byinshi ku bijyanye n’imigenzo ikorerwa mu matorero atandukanye abantu bamwe na bamwe batajya basobanukirwa.

Muri iki kiganiro kandi kirambuye hari na bamwe mu bavugabutumwa yagiye atunga agatoki,akavuga ko ibyo bakora bakabyiyitirira baba bayobowe n’imyuka mibi ya Satani harimo n’abaka abantu amaturo kugira ngo babahe ubutunzi atari byo kuko ngo Imana itanga nta kiguzi.

Akomeza kandi yanasobanuye uko imyuka mibi nayo ikora ibitangaza ndetse bikitirirwa Imana,maze agerageza gusobanurira abantu uburyo batandukanya umwuka mubi n’umwuka wera,kuko ngo abizi neza ko hari bamwe bagiye mu itorero runaka baziko hakorerwamo umwuka wera kandi ngo nyamara ari Umwuka mubi ubakoreramo.

Pasiteri Jado ni byinshi biteye amatsiko yasobanuye muri iki Kiganiro yagiranye na VIPI Rwanda akaba atanatinye kuvuga n’amwe mu mazina y’Abapasiteri cyangwa Abavugabutumwa bakoreshwa n’imyuma mibi.

REBA HASI IKIGANIRO GITEYE AMATSIKO CYA PASITERI JEAN DE DIEU:

Ibitekerezo

  • Aya madini avuka buri munsi,nta kindi aba agamije uretse gushaka ifaranga n’ibyubahiro.Muli 1 Abakorinto 1:10,Imana isaba Abakristu nyakuri "kuba umwe" ntibacikemo ibice.Ntitukavuge ngo byose ni ugusenga.Ntabwo Imana yemera amadini yose.Urugero,igihe Yesu yari ku isi,hari "amadini menshi cyane" asenga Imana.Muli Israel honyine,hari amadini 3 akomeye: Abafarisayo,Abasadukayo n’Abasamaritani.Yesu ntabwo yababwiye ngo nta kibazo byose ni ugusenga.Ahubwo yababwiye ko bakomoka kuli Satani,abasaba kuza mu idini ry’Abakristu nyakuri.Niyo mpamvu Abigishwa be bose bavuye muli ayo madini.Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu madini yose.Ngo nitwanga,azaturimburana n’ayo madini ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa