skol
fortebet

Umupolisi witeguraga ubukwe yagonzwe n’imodoka ari mu kazi arapfa

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umupolisi witwa AIP Ndayisaba Alexis w’Imyaka 35 y’amavuko yaraye akoze impanuka yatwaye ubuzima bwe ubwo yari atwaye moto y’akazi,agonga mu rubavu Caoster ya Kampani ya Horizon Express itwara abagenzi arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yakoreye impanuka imbere y’inyubako y’Akarere ka Muhanga mu masangano y’imihanda uva i Nyabisindu uhura n’uturuka i Kigali unyuze hafi ya Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga.

Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko impanuka ikimara kuba, Polisi yihutiye gutabara isanga Ndayisaba yababaye cyane ajyanwa ku bitaro by’i Kabgayi agihumeka, ariko hashize umwanya muto yitaba Imana. Umurambo we waraye muri ibi bitaro.

Yagize ati: “Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka.”

Uyu mupolisi wakundwaga na bagenzi be kubera ubwitonzi bwe no kwicisha bugufi,ngo yari afite ubukwe mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane!IMANA imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa