skol
fortebet

Umuraperi Fireman umwaka wa 2020 yawusojereje mu buroko ku cyaha afatanyije n’umusirikare

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare aho yatangiye kuburanishwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye ko uyu muhanzi afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku cyaha aregwa rigikomeje. Fireman yageze mu Rukiko rwa Gisirikare yambaye impuzankano iranga imfungwa za gisirikare. Nubwo ari umusivili ari kuburanira mu rukiko rwa gisirikare kuko icyaha akekwaho yagifatanyije n’umusirikare.

Mu iburanisha rya mbere, Fireman yari yasabye ko ataburana kuko atarafite umwunganira mu buryo bw’amategeko kandi ari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

Fireman aregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.

Umushinjacyaha wa Gisirikare yavuze ko mu 2018, Fireman na Cpl Murwanashyaka bari i Iwawa, ikigo kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Fireman na CplMurwanashyaka bari bashyigikiwe n’abayobozi b’i Iwawa bavugaga ko abakomereka bazavuzwa ndetse nta rukiko ruhaba.

Fireman kandi ashinjwa ko mu 2019 yakubise Nkurikiyumukiza Vedaste akamuvuna ukuboko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakurikiranwaho ibyaha zirimo ko Gisubizo Fabien avuga ko yakubiswe, kuba hari abanyeshuri bagenzi be batanze ubuhamya bubyemeza n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite ibimenyetso by’ihungabana rigaragara ku mubiri ‘Traumatisme Physique’.

Mu kwiregura Cpl Murwanashyaka Modeste yavuze ko yageze Iwawa mu 2018 agasanga Fireman ari bwo akihagera ndetse nta nshingano n’imwe yari afite kuko yari akiri kuvurwa ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Yireguye ko mu gihe yahamaze atarahabwa izindi nshingano ntaho bahuriye kuko yari afite abasirikare bane ayobora bigishaga gukora akarasisi.

Yavuze ko atazi Gisubizo umushinja kumukubita kandi ko iyo biba byarabaye aba yaramureze dore ko i Iwawa hasurwa n’inzego zirimo n’iz’ubugenzacyaha.

Umwavoka wa Cpl Murwanashyaka yavuze ko imiterere y’ikirego igaragaza ko umukiliya we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretse ariko hakaba hatagaragara uwagikoze.

Fireman na we yahakanye icyaha ashinjwa ko yakoze mu 2018, kuko nta nshingano n’imwe yari afite mu kigo cya Iwawa. Fireman wamenyekanye muri Tuff Gangs yasoje amasomo yaherwaga Iwawa muri Nzeri 2019 aho yari amaze umwaka agororerwa nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Muri uwo mwaka nibwo yahawe inshingano zo gucunga umutekano mu 2019, yavuze ko iyo mugenzi we yakoraga ikosa yashyirwaga ubuyobozi bukuru bukaba ari bwo bumwihanira bitewe n’uburemere bw’ikosa rye. Fireman kandi yavuze ko mu nyandiko z’abatangabuhamya bamushinja gukubita Nkurikiyumukiza naho harimo ukwivuguruza kuko hari abavuga ko yakubiswe ku kibuno, hakibazwa uko yaba yaravunitse akaguru.

Uwunganira Fireman mu mategeko yagarutse ku kuba ubushinjacya bwerekana abafatanyacyaha ariko ntiberekane uwagikoze. Yavuze ko kandi ibigize icyaha umukiliya we ashinjwa bidahagije. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bwitsa kuri Fireman ngo kuko ko atagira aho abarizwa ku buryo kumubona bigoranye.

Abaregwa basabye kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko batasibanganya ibimenyetso, batanacika ubutabera kuko bajya gufatwa bijyanye. Fireman yemeye no gutanga ingwate aho umuhanzi Jay C yatanze icyangombwa cy’ubutaka bwe kugira ngo mugenzi we akurikiranwe ari hanze. Imyanzuro y’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 6 Mutarama 2020.

Ibitekerezo

  • Rwose nimukosore kuko.2020 ntirarangira
    Rwose mujye mushishoza kuko iri ni ibara kk siniyumvisha ukuntu inkuru imara iminsi itatu mutarabibona???!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa