Umurusiyakazi w’icyamamare ku isi muri Tennis yashimagije bikomeye Bisate Eco Lodge yaruhukiyemo ari mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 1133

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova, mu minsi ishize yari mu biruhuko mu Rwanda yasuye ingagi mu Pariki y’Ibirunga ndetse uyu munsi yashimagije Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda aho yari acumbitse.



Uyu Murusiyakazi yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ko yishimiye gucumbikirwa muri Bisate Eco Lodge iri muri hoteli zihenze mu Rwanda.

Aya mashusho Sharapova yayakurikije amagambo agira ati

“Mu gace ko mu ishyamba muri Bisate Lodge, Rwanda. Gutembera icyumba cyose gutangizwa n’ikimenyetso cy’inkende cyihaniza abashobora gushaka kunkomangira kuraba kwiza […] Rwanda turagukumbuye.”

Muri aya mashusho uyu Murusiyakazi yagaragaye ari gutembera mu cyumba cya Bisate Eco Lodge ari kumwe n’ufata amashusho agenda yerekana uko mu cyumba cy’iyi hoteli hameze arangije avuga ko ari ahantu heza hateye amabengeza yishimiye kuba cyangwa kuruhukira.

Bisate Eco Lodge Sharapova yacumbikiwemo, yatashywe na Perezida Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2017. Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris.

Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Uyu murusiyakazi watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005 ari mu Rwanda guhera ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko...
27 January 2020 Yasuwe: 3073 3

Padiri Habyarimana Andre wa Diyoseze ya Kabgayi kwifata byaramunaniye...

Padiri Habyarimana Andre Avellin ni Umupadiri wahoze akorera muri Diocese...
27 January 2020 Yasuwe: 4934 2

Abakoresha Whatsapp baburiwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira abantu bakoresha urubuga...
25 January 2020 Yasuwe: 5443 0

Abadakoresha ubutaka bwabo uko bikwiye bazabwamburwa

N’ubwo ubutaka mu Mujyi wa Kigali ari ubw’abaturage kandi bagomba kubukoresha...
24 January 2020 Yasuwe: 3995 0

Mutuyisugi Bernard yashikuje igikapu umuzungu wo muri Amerika cyari kirimo...

Ku manywa yo ku wa 22 Mutarama 2020 Mutuyisugi Bernard ufite imyaka 28...
24 January 2020 Yasuwe: 7143 1

Hasobanuwe impungenge zo gutanga Bourse hatitawe ku byiciro by’ubudehe

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles...
23 January 2020 Yasuwe: 1543 2