skol
fortebet

#Umushyikirano2019:Umubikira Immaculée Uwamariya yavuze uburyo afasha abantu kubaka urugo rumeze nk’ijuru ritoya ku isi

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umubikira Immaculée Uwamariya avuga ko ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bihera cyane cyane mu rugo nk’igicumbi cy’umuryango rusange w’abantu, uko ingo zubakwa, uko zisenyuka no kubura urukundo ni bimwe mubyo yagarutseho.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyibanze ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano mu Rwanda, Soeur Uwamariya yavuze ko ibyo akora aba ashaka ’gufasha abantu kubaka urugo rumeze nk’ijuru ritoya ku isi’.

Uyu mubikira amaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera inyigisho atanga ku rukundo, kubana, urubyiruko n’imibereho rusange mu biganiro bihuza imbaga no ku mbuga nkoranyambaga

Ubu akorera mu kigo cy’amashuri cy’i Kansi mu majyepfo y’u Rwanda.

Soeur Uwamariya yavuze ko mu rugo ariho hantu ha mbere umuntu avoma urukundo akiri muto, ari narwo azaha abandi akuze.

Ati: "Ariko iyo utarubonye, nawe, mu mvugo y’iki gihe, [abandi] ubapfunyikira amazi".

Gushaka no kudashaka

Soeur Uwamariya avuga ko ajya ahura n’abasore n’inkumi bashaka kubaka, agatangazwa n’uko bafite inzozi zo kubana n’abantu bameze nk’abamarayika kandi batarubatse ijuru bazabatuzamo.

Avuga ko kuba abitegura gushyingirwa bihuta cyane bagashyingirwa kubera impamvu runaka bituma hari ingo zimara igihe gito zigasenyuka.

Ati: "Hari abashyingirwa kuko ababyeyi babo babashyizeho igitutu, bati ’uracyakora iki?’ ’warengeje imyaka’, ’uri ikibazo muri société’ ugasanga ashyingiwe bitavuye mu bushake ahubwo kuko yabujijwe amahoro".

Avuga ko hari n’abashyingirwa kugira ngo bashake andi maboko, bagiye gushaka ibisubizo by’amafaranga ariko bo ntacyo biteguye gutanga.

Mu mpera za 2018 urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwatangaje ko imanza zo gutandukanya abashakanye zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga zavuye kuri 21 mu 2016 zikagera ku 1,311 mu 2018.

Byatanze ishusho y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko n’ishusho y’uko gutandukana kw’ingo biri kwiyongera cyane.

Soeur Uwamariya avuga ko ibibazo byo gusenyuka kw’ingo hari n’abo bitera ubwoba.

Ati: "Hari urubyiruko n’ubu rufite ubwoba, rukavuga ruti ’ese twebwe kuki twakwiturikirizaho igisasu?’, ibyiza ni ukwigumira uko tumeze, tukiberaho, tukishimisha, twashaka umwana tukamubyara ariko ntitwitere stress".

Ibi avuga ko nabyo ari ibintu bisenya umuryango.

Kubyara abo udafitiye umwanya
Soeur Immaculée Uwamariya avuga ko hari ababyeyi batacyita kunshingano zabo bitwaje ko bafite izindi nshingano zituma batabonera umwanya abana babyaye. Akibaza impamvu bababyara.

Ati: "Nigeze gusengana n’abana, ntangazwa n’umwana wavuze ati ’Mana yanjye ndagushimira ko unkunda ariko ngutuye abana b’impfubyi bafite ababyeyi’.

"Nkumva rero abana nk’abo barira kandi bafite ababyeyi bibabaje cyane kuko ababyeyi bitaruye inshingao zabo."

Gutandukana kw’ingo avuga ko bikoremeretsa abana.

Ati: "Nkanjye ukora mu ishuri birababaza iyo ibiruhuko byegereje umwana akaza akakubwira ati ’nterefonera ababyeyi banjye ubambarize aho nzataha kuko nasize bagiye gutandukana’".

Soeur Uwamariya avuga ko ibi ari bimwe mu byatumye ashinga umuryango witwa Esperance kugira ngo abantu baganire ku bibazo by’umuryango bashake ibisubizo.

Avuga Esperance yatangiye irimo imiryango 17, ubu ifite abayigize 500 barimo abashakanye, ababyeyi bibana, abapfakazi, abatanye n’abo babanaga n’ababyaye ariko batagize amahirwe yo gushyingirwa.

Soeur Uwamariya avuga ko nubwo ubu havugwa ibyacitse mu ngo ariko hari ikizere kuko urugo rwiza rushoboka, asaba abubatse kubera abandi ingero nziza.

INKURU ya BBC

Ibitekerezo

  • Igihe cyose abantu bazibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguli,politike,...bakanga gushaka ubwenge dusanga muli bible,ntabwo mu ngo hazabamo amahoro.Umuti rukumbi nugushaka imana,abantu bagakurikiza amahame (principles) dusanga muli bible.Ariko ikibazo nuko usanga abantu batitaye ku nama dusanga muli bible.Urugero,imana isaba abashakanye gukundana,kubabarirana no kwihanganirana.Ibyo byahagarika gucana inyuma,gushwana no kwicana.
    Byatuma kandi n’abana babo bakunda imana,bakirinda ibiyobyabwenge no kwiyandarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa