dnd

Umusirikare ukomeye mu ngabo za RDF yarokotse impanuka yari iteye ubwoba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 9209

Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, Col. Sebowa Mishaki yagonganye n’ikamyo ubwo yari mu modoka ye karere ka Nyamagabe,irashwanyagurika ariko Imana ikiza ubuzima bwe n’ubwabo bari kumwe.



Iyi modoka ifite ibirango bya RDF yarangiritse cyane ariko abari bayirimo barimo n’uyu musirikare bose bavamo ari bazima nyuma yo kugonganira n’ikamyo mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, kuwa Mbere taliki ya 08 Nyakanga 2019.

Umwe mu baturage bamenye iriya mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yabonye imodoka za Police n’iza gisirikare zihuta harimo na Ambulance zigana aho yabereye.

Imodoka y’uriya musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yavaga Nyamagabe yerekeza i Huye yagonganye n’ikamyo gusa ku bw’amahirwe we n’uwo bari kumwe bavuyemo ari bazima nubwo imodoka yangiritse cyane.

Col Sebowa n’umushoferi we bari muri iyi modoka ifite ibirango by’Igisirikare cy’u Rwanda, bakomeretse ariko bahise babona ubutabazi bwihuse.

Umushoferi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) naho Col. Sebowa ajya kuvurirwa ku Bitaro bya gisirikare i Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Umuturage utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko hariya habereye impanuka hamanuka bityo ko n’impanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bernard Makuza yahawe inshingano nshya

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena, yagizwe Umuyobozi w’indorerezi...
17 January 2020 Yasuwe: 4566 0

Abarimu bigisha batarize uburezi bagiriwe inama

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irénée agira...
17 January 2020 Yasuwe: 3066 2

Huye:Abanyeshuri 47 biga mu ishuri ry’isumbuye birukaniwe rimwe...

Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya...
17 January 2020 Yasuwe: 8444 0

Hahishuwe ibanga ry’uko Col. Bagosora Yapanze Kwikiza Habyarimana ngo Azice...

Imyaka Igera Kuri 26 Ishize Habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi, Hari...
16 January 2020 Yasuwe: 6545 3

Kigali:Ibitaro byitiriwe umwami Faisal bigiye kuvugururwa ku kayabo...

Hamwe n’izina rikomeye bisanganywe, ubu byatangiye kuvugururwa kuburyo...
16 January 2020 Yasuwe: 1505 1

Burera:Uruganda rutunganya amata rweguriwe Umunya-Zimbabwe

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwegurira abikorera uruganda rwa Burera Diary...
16 January 2020 Yasuwe: 777 0