skol
fortebet

Umusirikare warashe umusore amukekaho kumuteretera umukobwa agiye kugezwa imbere y’urukiko

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umusirikare witwa Maj. Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri uheruka kurasa umwana w’umunyeshuri witwa Gashayija Sam w’imyaka 17 amwitiranyije na mugenzi we, yashinjaga ko amuteretera umukobwa agiye kugezwa imbere y’urukiko.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu musirikare yarashe uyu mwana ku mugoroba wo kuwa 29 Mutarama mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari Nyamirama mu gasantere ka Cyinteko.

Abaturage babwiye iki Kinyamakuru ko yamurashe amasasu abiri harimo rimwe yamurashe mu bitugu rigahingukiranya imbere n’irindi yamurashe mu mutwe.

Intandaro yo kurasa uyu mwana ngo yari yamwitiranyije na mugenzi we bari kumwe, aho yavugaga ko abangamiwe n’uburyo amuteretera umwana.

Bamwe mu baturage batifuje kugaragaza amazina yabo bari bahari, babwiye IGIHE ko uyu musirikare yari amaze iminsi abihigira ko azagirira nabi umwana w’umusore umuteretera umukobwa.

Abaturage bavuga ko abana bamuciyeho aho yanyweraga niko kubakurikira.
Umwe yagize ati “Ninjye wajyanye na we yapfuye mpari, byari ku cyumweru ava gukina umupira ari kumwe na bagenzi be babiri, abana baca ahantu herekanirwa filimi ku kabari ka Niyigaba, ntabwo bahatinze bahise batambika batashye nuko uwo musirikare yari yiriwe anywera hafi aho aba arababonye byari nka saa moya aba abagenze inyuma.

Nuko ahagarika wa mwana ataranahindukira ahita amukubita isasu umwana agwa ahongaho undi aramwegera ahita amurasa irindi sasu mu mutwe abaturage biruka bavuza induru mu gasantere kose nawe abona bikomeye arahunga ariko aza gufatwa. Twahise tumujyana kwa muganga Kabarore batwohereza Kiziguro umwana aba ariho apfira.”

Undi muturage yavuze ko mbere yo kurasa uwo mwana yari yabanje kunywa inzoga nyinshi muri ako gasantere ndetse ngo yari amaze iminsi abihigira avuga ko azarasa umusore wari umaze iminsi amuteretera umukobwa nubwo byarangiye arashe uwutari we.

Mukakarangwa Immaculée ubyara uyu mwana wishwe yabwiye IGIHE ko umuhungu we yari afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ati “Uriya musirikare yiregura avuga ko atari we yashakaga kurasa kandi koko nibyo kuko ntabwo bari banaziranye, turifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo, mu makuru dufite nuko aho yari yicaye ari kunywa inzoga yari yahereye kare yigamba ko agomba kurasa umusore umuteretera umukobwa.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Innocent Munyengango yabwiye IGIHE ko koko uwo musirikare ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo kurasa umuntu.

Amakuru avuga ko uwo musirikare urubanza rwe rwabanje gusubikishwa inshuro nyinshi ariko ko ruzaburanishwa ku wa Kane mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Nubwo yari yanyoye cyane,ntabwo yabitewe n’inzoga,kubera ko ari umugambi yapanze na mbere y’uko ajya kunywa.Ibi bituma dusobanukirwa ibyo Yezu yavuze ngo: "Icyo utifuza ko bikubaho ugomba kwirinda kubikorera abandi".Abagabo bafite abana b’abakobwa,usanga benshi bajya mu busambanyi.Bagasambana n’abakobwa cyangwa n’abagore b’abandi bagabo.Nyamara aribo bibayeho,bababara cyane.Uretse n’abantu,ubusambanyi bubabaza cyane Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Icyakabate cyiza ni uko uru rubanza rwaburanirwa aho icyaha cyabereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa