skol
fortebet

Umuturage yatumye polisi itahura umusore wari ujyanye urumogi i Kigali

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugenzi wari mu modoka yavaga mu karere ka Karongi yerekeza mu mujyi wa Kigali yatanze amakuru y’umusore wari utwaye urumogi, bituma afatwa na Polisi yo muri ako karere.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu musore wari utwaye urumogi mu gafuka yari afite mu modoka yerekezaga i Kigali

Yagize ati:”Umusore witwa Sibobugingo Emmanuel w’imyaka 25 yari ari mu modoka yavaga mu karere ka Karongi yerekeza mu mujyi wa Kigali, akaba yari afite agafuka karimo urumogi, aho yagendaga agahisha mu maguru, ariko kubera ko hari abaturage bamaze kumva ibyiza byo kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe, umwe mu baturage bari bafatanyije urugendo yaketse ko ashobora kuba atwaye ibiyobyabwenge, ahamagara Polisi nayo ihagarikira iyo modoka mu mudugudu wa Kamonyi akagari ka Mukimba mu murenge wa Rugabano, isatse uwo musore imusangana ibiro 2 n’inusu (2,5kg) by’urumogi ihita imufata imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

CIP Gasasira yagiriye inama abishora mu biyobyabwenge, abasaba kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bibateza imbere; bikanateza imbere igihugu.

Aha yavuze ati:”Turagira inama abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababicuruza ndetse n’ababikoresha kubireka, kuko ubu badafatwa na Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo n’abaturage bamaze kumenya ububi bwabyo bakaba basigaye babifatira kandi bamenye ko niyo baca mu rihumye abaturage umunsi umwe, bamenye ko ukurikiyeho bitazabahira.”

Yashimiye uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, avuga ko uyu watanze amakuru yatumye Sibobugingo afatwa akwiye kubera abandi batarumva neza ibyiza byo gufatanya na Polisi kurwanya ibyaha urugero.

Yavuze ati:”Uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha ni ingenzi, turasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, abatwara abagenzi nabo bakwiye kujya babaza abo batwaye bafite imizigo kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke.”

No mu karere ka Rubavu mu kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu abaturage bafashe uwitwa Ntawigenera Claudine w’imyaka 27 afite udupfunyika 48 tw’urumogi, uyu akaba yari amaze iminsi ashakishwa kuko yakekwagaho gucuruza urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa