skol
fortebet

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda ntiyumva impamvu WASAC ishaka ko ayibera umushoramari

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko atishimiye ibiciro by’amazi ndetse ngo azakomeza kubyamagana kugeza igihe ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC kizamusobanurira impamvu cyifuza ko akibera umushoramari.

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Marie Immaculée na benshi mu banyarwanda bagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko batishimiye ibiciro bishya by’amazi WASAC iherutse gushyiraho,bihanitse cyane.

Mu kiganiro madamu Ingabire Marie Immaculée yagiranye n’ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru,yatangaje ko yahagurukiye kwamagana ibi biciro bishya by’amazi byashyizweho na WASA, ndetse yemeza ko iki kigo kirimo gushaka ko abaturage baba abashoramari mu bikorwa byacyo byo gutunganya amazi, bityo ngo cyagakwiye no kwereka abo baturage inyungu bazajya bahabwa buri mwaka nk’abashoramari.

Yagize ati “Ubundi ntaho biba, biriya ni ugushaka kutugira aba investors (abashoramari), ntaho biba ko umuturage aba umushoramari mu bikorwa by’amazi.

Njyewe nzaceceka umunsi bansobanuriye neza impamvu ngomba kuba umushoramari muri WASAC,banyeretse n’inyungu nzajya mbona buri mwaka. Barashaka ko twishyura nk’aba investors (abashoramari) hari aho byabaye? Niba bakora bahomba kubera mismanagement (imicungire mibi) ni ikosa ryacu?.

Ingabire yakomeje ati: "Ubundi amazi ntiyakaduhenze mu gihe cyose twishyura ayo twakoresheje. Ikibazo ni uko bashaka kutwishyuza n’amafaranga bashyira muri investments (ishoramari) kandi atari twebwe ducuruza amazi. Muri ya myumvire mike yacu, bumvaga tutazabibona".

Kuwa 13 Gicurasi 2019, nibwo RURA iri kumwe n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura,WASAC, basobanuriye abanyamakuru ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi.

RURA yatangaje ko yagabanyije Abanyarwanda mu ibyiciro bitatu bitewe n’amazi ya WASAC bakoresha.

Icyiciro cya mbere kirimo abakoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m3 -5m3) mu kwezi, aho umuntu azajya yishyura FRW 340/1m3 (ni ukuvuga litiro 1000).

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura FRW 720 kuri litiro 1000.

Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Umuyobozi wa Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yasabye Inteko Ishinga amategeko nk’intumwa za rubanda, kurengera abaturage ngo kuko RURA na WASAC ataribo babatoye.

Ibitekerezo

  • Urakoze ga nukurimubyeyi,ibyuvu

    urakoze wamubyeyi we!uretseko banabeshya kubyo bashing irahenze bishyuza amazi, murugo dukabije gukonsoma amazi ntitwarenza amajerekani atanu! bazanye factures nsanga byikubye 3 ugendeye kugiciro bavuga!jye mbona bashaka ko twishyura ibihombo barimo kdi ntaruhare tubifitemo!nyamuna ntumwa za rubanda mutuvugire turaremerewe!uzi kuba utarenzaga 2000,ukabona bazanye factures ya 6500!

    ibyo uvuga nibyo ijana kwijana abadepite dutora bite byabo ko bagerayo bakicecekera bakabaye bagufasha kumvikanisha akababaro kacu abanyarwanda

    Ngukunda kubi Imakulata we! Uwakugira Umuvunyi Mukuru cyangwa akakugeza Muri Parliament wadukorera akazi kose

    Umvugiye ibintu rwose, Rura na Wasac bafashe umwanzuro bahubutse kuko ntabusobanuro bwumvikana batanga, basubizeho ibiciro bisanzweeee

    uvuze ukuri madame Immaculee. niba WASAC ibona ihomba, nicuruze amazi nkuko REG icuruza umuriro. umuntu agure unites z’amazi afitiye ubushobozi ariko bareke kwishyuza umunyamarwanda amafranga atuma yijujuta cg atanashoboye kwishyura. nta kibazo tugirana na REG KUKO TUGURA UMURIRO DUFITIYE UBUSHOBOZI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa