skol
fortebet

Umwana wagwiriwe n’igiti i Rulindo ntiyagira icyo aba akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Butunzi, igiti cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse bitewe n’ umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku wa mbere taliki 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, igiti cyagushijwe n’umuyaga, gusa umwana uri mukigero cy’imyaka ibiri wari uri gutembera mu busitani munsi y’iki giti cyari kirimo ntihagira icyo aba .

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, wavuze ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibitaro ari uko uwo mwana yagwiriwe n’igiti arimo atembera mu busitani ariko ntiyagira icyo aba.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo giti byagaragaraga ko cyari gikuze, ariko ko nta bimenyetso byo kuriduka bitunguranye cyagaragazaga.

Iki giti kugihirima, umwana ngo yahise yicara hasi, ari na yo foto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu batangarira uburyo uwo mwana nta kintu yabaye.

Uyu mwana wagwiriwe n’igiti kugeza ubu bitaratangazwa ko nta kibazo afite. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, yavuze ko umwana wagwiriwe n’icyo giti nta kibazo yagize, ko ameze neza.

Amafoto@Kigalitoday

Ibitekerezo

  • Mwanyandikira kuriyi WhatsApp mukatwamamariza,0788495907

    Mwanyandikira kuriyi WhatsApp mukatwamamariza,0788495907

    yezu kristu akuzwe bavandimwe nimwizere ubutsnzi bw,umwami wapfuye akazuka Yezu kristu ingabo zo mu ijuru ziyobowe na archange gabriel michael na rafael ndetse na marayika murinzi wacu nibo barinze uwo mwana ntiyapfa merci seigneur jesus que la gloire te sois rendu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa