skol
fortebet

Urubanza rwa wa muyobozi wa Goodrich TV uherutse gukubita umukobwa rwasubitswe kubera internet

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubitse gusoma urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’umunyemari Francis Habumugisha kubera ibura rya murandasi ndetse n’ibimenyetso bitarajya mu ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, taliki ya 13 Nzeri 2019, nibwo Dr Francis Habumugisha uherutse kugaragara akubitira umukobwa witwa Kamali Diane mu ruhame ndetse akanavuna telefoni ye yagejejwe imbere y’ubutabera ,nyuma y’aho perezida Kagame yemeje ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwumvise iburana rya Dr Francis Habumugisha wasabaga kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa guhohotera abakobwa babiri barimo uyu Kamali Diane yakubise urushyi ndetse n’undi witwa Mary Magdalene Nzaramba yatutse ibitutsi bikomeye ubwo bari mu nama ya kompanyi yitwa Alliance Motion yakubitiyemo uyu Kamali.

Dr Francis Habumugisha wafashwe amashusho na CCTV akubita Kamali kuwa 15 Nyakanga 2019, yabanje guhakana ibyo yashinjwaga n’ubushinjacyaha byo gukubita Kamali ariko nyuma aza kwigarura yemera ko yamukubise agashyi gato.Habumugisha yahakanye ibyo yasabye ko yarekurwa.

Habumugisha yavuze ko Kamali na Nzaramba bari bahanganye mu bucuruzi.Ngo bari bahagarariye indi kompanyi ikora nk’ibyo akora muri Uganda ndetse ngo bakoreraga mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko ndetse ngo niwe wenyine wari ufite ibyangombwa wenyine mu Rwanda.

Habumugisha yavuze ko aba bakobwa babiri bashakaga kumugambanira ngo afungirwe muri Uganda kuko ngo bagiye baha abayobozi b’iki gihugu amafoto ari kumwe n’abo mu Rwanda kugira ngo nasubira muri iki gihugu bazamufate bamufunge bamwita maneko.Ngo iyi niyo ntandaro y’inzigo yari hagati yabo.

Umucamanza amubajije aho guhangana muri business bihuriye no gukubita ndetse no kumena telefoni ya kamali yavuze ko yazabiranyijwe n’uburakari kubera ko ngo bashakaga kumufungisha muri Uganda ndetse bakaba bamufataga n’amajwi.

Urukiko rwavuze ko impamvu iri somwa ryasubitswe ari uko havutse ikibazo cya murandasi, kuba hari CD igaragaza Habumugisha ahohotera umukozi we itarashyirwa mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko, no kuba inyandiko z’abishingizi ba Habumugisha zari zitaratangwa.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo,urukiko ruvuga ko ruzasoma urubanza kuri uyu wa Kabiri ariko birangiye rwimuriwe tariki 23 Nzeri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa