skol
fortebet

Urukundo Mbanda yakuze akunda Ubushinwa rwatumye yandika igitabo cya mbere kivuga ku mubano wabwo n’u Rwanda

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Mbanda Gerald,yatangaje ko urukundo yakuze akunda Ubushinwa arirwo rwatumye yandika igitabo cye cya mbere kivuga ku mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ubwo yashyiraga hanze iki gitabo kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2019,Mbanda yavuze ko yahisemo kwandika kuri iki gihugu kuko yagikundishijwe na se kuva ari umwana.

Yagize ati “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko byavuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.

Mbanda yise iki gitabo “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’Ubushinwa nibwo rufunguzo rw’imiyoborere izana impinduka.”

Mbanda yanditse ko imiyoborere myiza no gukora cyane kw’ibi bihugu byombi ariyo mpamvu yatumye bitera imbere.

Umuhango wo kumurika iki gitabo cya Mbanda Gerald witabiriwe n’abantu 100 barimo bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abadipolomate.

Iki nicyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda gisohotse nyuma y’igihe ibi bihugu byombi bikorana cyane.


Mbanda yashyize hanze igitabo kivuga ku mubano w’u Rwanda n’Ubushinwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa