skol
fortebet

Uwasimbuye Nsabimana Calixte wiyise Sankara nawe yarafashwe,yerekanwe we na Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, herekanywe Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, uri kuburanishwa mu Rwanda.

Sponsored Ad

RIB yerekanye Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ari kumwe na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri. Bakurikitanweho ibyaha binyuranye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RIB ivuga ko yatangiye iperereza nirirangiza izashyikiriza dosiye ubushinjacyaha. Icyakora ntibigeze bavugana n’itangazamakuru.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko aba bombi batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho.

Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.

Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Bombi bakiri mu Rwanda bari abarimu.

Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri yavuye mu Rwanda mu 2010.

Bashyikirijwe RIB ngo hatangire iperereza ku byaha bakekwaho by’iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo zitemewe, kuwubamo, gukora ibikorwa by’iterabwoba, guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, ubwicanyi n’ibindi.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo ishyaka MRCD, rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryasohoye itangazo rishyirwaho umukono na Paul Rusesabagina uriyobora, avuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN.

Nsabimana Callixte wiyita Sankara wari umuvugizi wa FLN [umutwe wa gisirikare ushamikiye kuri MRCD], yafashwe umwaka ushize akaba ari gukurikiranywa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha 16.

MRCD yavuze ko Herman Nsengimana yakoranye bya hafi na Nsabimana Callixte yasimbuye ndetse ngo yamuhaye inshingano yizeye ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye.

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa internet, Nsengimana yavuze ko ari umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard waburiwe irengero mu 2014.

Uyu Niyomugabo yumvikanye mu rubanza rwa Kizito Mihigo, aho yahuje uyu muhanzi na Nsabimana Callixte, batangira kujya bagirana ibiganiro, byaje kuvamo ibyaha byose uyu muhanzi yashinjwaga.

Ku wa 19 Kamena 2018, ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.

Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombgaa kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda


Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’


Abafashwe ntibigeze bavugisha itangazamakuru

REBA HASI AMASHUSHO BARI KWEREKANWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa