skol
fortebet

Uwizeye Flavia witeguraga kurangiza Kaminuza Yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Uwari umunyeshuri muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga( University of Tourism and Business Studies) witwa Flavia Uwizeye yitabye Imana aguye mu bwogero.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa byari byitezwe ko agomba kurangiza kaminuza tariki ya 7 Gicurasi 2020, akaba yapfuye nyuma y’uko yaraye anyereye mu bwogero(douche) yitura hasi bimuviramo urupfu.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza Viateur Nyiribakwe yemeje ko Uwizeye yari mu banyeshuri biteguraga kuzarangiza amasomo yabo uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Flavia Uwizeye akomoka mu Ntara y’i Burasirazuba, ababyeyi be bakaba baratashye mu Rwanda baturutse Tanzania.

Flavia kandi ngo yari aherutse gushinga urugo akaba yari atuye hafi ya Kaminuza yigagaho.

Viateur Nyiribakwe avuga ko umurambo w’Uwizeye wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.

Ibitekerezo

  • Niyegendere.Ni benshi bapfa bazize douche.Tuge duhora twiteguye urupfu.Twabigenza dute?Aho gutinya urupfu,tuge dushaka imana,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Umuti w’urupfu nta wundi.Ni ugushaka paradizo,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Kubera ko abameze gutyo,bible ivuga ko batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa