Uyu munsi nabwo hateganyijwe imvura idasanzwe mu bice bimwe byo mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 26 December 2019 Yasuwe: 2427

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.



Ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje biza gutanga imvura yumvikanamo inkuba nyuma ya saa sita (ni ukuvuga hagati ya saa sita z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba) mu turere twose tw’igihugu uretse mu Ntara y’i Burasirazuba biteganyijwe ko imvura iba yarangiyemo hakarangwa n’ibicu gusa.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryerekeranye n’uko ikirere cyifashe kuri uyu wa kane riravuga ko igipimo cy’ubushyuhe bwinshi kiri buboneke kurusha ahandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma ari 27℃ naho igipimo cy’ubushyuhe buke kiri buboneke mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu akaba ari 12℃.

Umuyaga uraba woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye ku isegonda (4m/s) na metero esheshatu ku isegonda (6m/s).



Meteo Rwanda ivuga ko uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 6080.

Meteo Rwanda itangaje ko kuri uyu wa kane hagwa imvura hirya no hino mu gihugu, nyuma y’indi mvura ikomeye yaraye iguye mu ijoro ryakeye, imibare y’ibyangijwe n’iyo mvura ikaba yari ikirimo gukusanywa.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus...

Ibikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus...
28 March 2020 Yasuwe: 3238 0

Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye...
27 March 2020 Yasuwe: 2017 0

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 54

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe...
27 March 2020 Yasuwe: 1229 0

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu 20 bikize...

Kuri uyu wa 26 Werurwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba...
27 March 2020 Yasuwe: 2796 0

Covid-19:Nta muntu wemerewe kubikuza amafaranga arenzi Miliyoni...

Banki Nkuru y’Igihugu yashishikarije abanyarwanda kurushaho gukoresha uburyo...
22 March 2020 Yasuwe: 2052 0

Umunyarwandakazi Mushimiyimana Delphine ukekwaho Coronavirus ari...

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bari gushakira hasi no hejuru...
21 March 2020 Yasuwe: 34777 1