skol
fortebet

Vice-Perezida wa India ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, Vice-Perezida wa India Hamid Ansari yatangiye urugendo rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda, rugamije gukomeza umubano.
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu ruzinduko rw’akazi. Yageze i Kigali aherekejwe n’umugore we Salma Ansari, ndetse na Minisitiri wa ‘Social Justice and Empowerment’ witwa Vijay Sampla, n’abandi banyacyubahiro.
Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Hamid Ansari yakiriwe na (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, Vice-Perezida wa India Hamid Ansari yatangiye urugendo rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda, rugamije gukomeza umubano.

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu ruzinduko rw’akazi. Yageze i Kigali aherekejwe n’umugore we Salma Ansari, ndetse na Minisitiri wa ‘Social Justice and Empowerment’ witwa Vijay Sampla, n’abandi banyacyubahiro.

Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Hamid Ansari yakiriwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde biravuga ko Hamid Ansari aje gusura ibi bihugu ku butumire bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri K. Museveni wa Uganda, binateganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Hamid Ansari ugiye gusura u Rwanda bwa mbere mu mateka, azerekeza muri Uganda ku itariki 21 Gashyantare nayo yaherukaga gusurwa n’umuyobozi mukuru w’Ubuhinde mu 1997.

Uruzinduko rwa Visi Perezida w’u Buhinde ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiririyeyo iki gihugu ubwo yari yitabiriye inama ya Vibrant Gujarat Global Summit yabaye muri Mutarama 2017.

Mu ruzinduko rwe, Visi Perezida w’u Buhinde azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, akazanageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.

Azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yunamire inzirakarengane, anabonane n’Abahinde baba mu Mujyi wa Kigali mu musangiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari n’Umugore we Salma Ansari ubwo bakirwaga na Perezida wa Sena, Bernard Makuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa