skol
fortebet

Victoire Ingabire yasanishijwe n’ubutumwa Perezida Kagame yatangiye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bamwe mu banyamakuru, basanishije ubutumwa perezida Kagame yaraye atanze mu nteko ishinga amategeko ubwo yakiraga indahiro za bamwe mu baminisitiri bashya ndetse n’abandi bayobozi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaburiye abihisha inyuma ya za politiki z’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside,demokarasi n’ubwisanzure bari mu gihugu ko bakwiriye guhinduka,bakava muri ubwo bujiji cyangwa se bagashyirwa aho bakwiriye kuba bari.

Perezida Kagame yabwiye aba bantu bakora ibi bikorwa ati “Muraza Kutubona”.

Yagize ati “ Ndashaka kuburira bamwe muri twe bihishe inyuma y’ibintu bitandukanye birimo politiki,demokarasi,ubwisanzure n’ibindi ko ari inshingano zacu gutanga demokarasi,ubwisanzure,amahoro na buri kimwe mu gihugu cyacu,nitwe ba mbere bireba,twebwe njye nawe.Abandi bihishe inyuma y’ubwo bujiji bashyigikiwe ndetse bashimwa n’abantu bari hanze bakaryoherwa,muraza kutubona.Ababirimo bashaka bakwisubiraho vuba vuba,vuba vuba.Tuzabashyira aho mugomba kuba muri.

Abantu bagize uruhare mu mahano ya jenoside ariko bakaba bagikina politiki y’ingengabitekerezo,barafunzwe barafungurwa,turababarira ariko batangiye gukina iyo mikino nanone,tuzabashyira aho mukwiriye kuba muri.Abavuza induru kuri byo tuzashaka icyo tubakorera. Ndabwira abo bakomeje gukina iyo mikino y’ubujiji bashaka kudusubiza aho twavuye.”

Icyatumye benshi basanisha iyi mpanuro ya perezida Kagame na madamu Ingabire Victoire ari uko amaze iminsi akorwaho iperereza na RIB ku bitero biherutse kugabwa I Musanze n’umutwe wa RUD-URUNANA ukorana na FDLR ndetse akaba ari mu baherutse kugirirwa imbabazi agafungurwa na Nyakubahwa perezida Kagame.

Perezida Kagame ntiyigeze avuga umuntu umwe cyangwa izina rimwe mu ijambo rye gusa abantu benshi bahise berekeza ibitekerezo kuri Victoire Ingabire uherutse gushinga ishyaka rishya yise DELFA UMURINZI.

Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi DALFA - UMURINZI riyobowe na Madame Victoire Ingabire rivuga ko riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose.

Madamu Ingabire Victoire amaze igihe ahamagazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku bitero by’inyeshyamba biheruka kugabwa mu karere ka Musanze.

Madamu Ingabire aherutse gutangariza BBC ko yamagana ibitero byabaye kandi ntaho ahuriye nabyo.

Madamu Ingabire yafunzwe imyaka umunani afungurwa umwaka ushize ku mbabazi za Perezida wa Repubulika akomeza ibikorwa bye bya politiki mu Rwanda.

Muri uku kwezi nibwo Ingabire yavuye mu ishyaka rya FDU INKINGI yari amazemo imyaka 13 ariko ntiryemererwa gukorera mu Rwanda gusa bamwe babifata nko kujijisha.

Ibitekerezo

  • U Rwanda rwagize amateka atari meza ningombwa KO amateka yacu ahinduka tukava mubibi tugana ibyiza, Umuntu wese ushaka kudusubiza mubibi, ntituzamujya inyuma. Politiki nziza n’iyubaka, kuko isenya turayizi kandi ntitwifuza gusubira inyuma. Bravo HE TUKURINYUMA MURI POLITIKI YUBAKA UBUMWE BWABANYARWANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa