skol
fortebet

Visi Perezida w’ u Buhunde yababajwe nuko amahanga yatereranye u Rwanda

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Visi-Perezida w’igihugu cy’u Buhinde, M Hamid Ansari, uri mu ruzinduko rw’ iminsi itatu mu Rwanda , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2017 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, avuga ko ababajwe no kuba amahanga yaratereranye u Rwanda mu 1994.
M Hamid Ansari, yashyize indabyo ku rwibutso, ashimira Abanyarwanda kuba barashoboye kwimika ubumwe n’ubwiyunge.
Ansari yakomeje avuga ko yashimishijwe no kuba u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, abaturage bakareka (...)

Sponsored Ad

Visi-Perezida w’igihugu cy’u Buhinde, M Hamid Ansari, uri mu ruzinduko rw’ iminsi itatu mu Rwanda , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2017 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, avuga ko ababajwe no kuba amahanga yaratereranye u Rwanda mu 1994.

M Hamid Ansari, yashyize indabyo ku rwibutso, ashimira Abanyarwanda kuba barashoboye kwimika ubumwe n’ubwiyunge.

Ansari yakomeje avuga ko yashimishijwe no kuba u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, abaturage bakareka ingengabitekerezo z’urwango n’amacakubiri, bagafatanya mu iterambere.

Ati “Gusura uru rwibutso ni ikimenyetso kitazibagirana ku baturage b’u Buhinde no ku bwanjye ku giti cyanjye. Nishimiye ukwigira n’ubutwari Abanyarwanda berekanye ubwo basigaga inyuma urwango bagatangira inzira y’ubwiyunge no kudaheeza. Ni ubuhamya bukomeye bwo gukunda igihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa