skol
fortebet

Wa munyamakuru watawe muri yombi akekwaho kwiba TV yarekuwe

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru Bugirimfura Rachid usanzwe ari nyiri ikinyamakuru Rwandanziza.rw gikorera kuri Interineti watawe muri yombi mu cyumweru gishize akekwaho ubujura bucyiye icyuho yarekuwe nyuma yo gusanga ari umwere.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru yatangajwe kuwa 12 Ukuboza 2019 abitangaza, Bugirimfura yatawe muri yombi akekwaho ubujura bwa televiziyo nini yo mu ruganiro aho byavugwaga ko yishe urugi rw’inzu y’abandi afatanyije n’undi,mu mudugudu wa Ubwiza, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru atigeze yiba iyi Televiziyo nkuko byavuzwe ahubwo ngo ashobora kuba yarayiguze n’umuntu wari wayibye bigakekwa ko yayibye.

Umufasha w’uyu munyamakuru Bugirimfura yabwiye Umuseke.rw ko umugabo we atigeze agira iyi ngeso yo kwiba.

Ati “Mana nyirimpuhwe, icyo ni icyasha, ntabwo ibyo bishoboka, ndi mu ruhande rwo kubihakana ntagendeye ko ari umugabo wange, ntabwo yakwiba.”

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Ukuboza 2019 nibwo uyu munyamakuur Bugirimfura Rachid yarekuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa