skol
fortebet

Wa musekirite w’umugore wahutajwe na Evode Uwizeyimana yavuze uburyo yikubise hasi abura umwuka n’uko yamenyeko umukozeho ari minisitiri ubwoba buramurenga

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umusekirite witwa Mukamana Olive yasobanuye uko byagenze ubwo yahutazwaga n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana bigakurura impaka ku mbuga zitandukanye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, uyu musekirite witwa Mukamana Olive yavuze ko ubwo Me Evode yamuhutazaga, yinjiriye aho abantu basohokera, amubwiye ko agomba kunyura aho abandi binjirira, ntiyabyemera ahubwo aramusunika. Ngo yagiye mu cyuma, undi musekirite wari ufite imbunda aragenda aramukingiranamo, ati: “Sinemera ko usohoka, utambwiye uwo uri we.” ngo yamubwiye ko ari Minisitiri.

Olive ati: “Ubwo nanjye babimbwiye, nagize ubwoba bwinshi cyane, numva ko ibyanjye birangiye.”

Ku kibazo cy’uko Olive yaba yarashatse gusaka umugabo kandi nta mugore ubyemerewe, asobanura ko ari we wari usigaye wenyine aho ngaho [mugenzi we yari yagiye kwibohora] , ko atari agiye kumusaka ahubwo yagiraga ngo amubwire ko agomba guca mu cyuma cya ‘scanner’.

Olive akomeza avuga ko akimara guhutazwa, abantu bamugiriye inama yo kujya kurega Me Evode. Abantu bakibivugaho, Me Evode wari wagiye yahise agaruka mu modoka ye, atera ubwoba Olive ko agiye kumuregera umuyobozi wabo witwa Afande Butera. Olive ngo yabujije Me Evode kumurega, bityo na we ntamurege kuri Afande Butera, gusa ngo yatunguwe no kubona amugezeho, atekereza ko Me Evode yamutanze.

Ngo yari yababariye Me Evode wamurishye telefone yamenetse ubwo yamuhutazaga, amusezeranya gusaba imbabazi umugabo we, gusaba imbabazi ’socièté’ akorera gusa ngo hari isezerano atasohoje. Olive avuga ko ari we wajyanye ikirego ku rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwatangaje ko bwatangiye kumukurikirana.

Tariki ya 3 Gashyantare 2020 ni bwo byamenyekanye ko umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana yahutaje umugore ukora akazi k’igisekirite.

Amakuru yatanzwe n’umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko Me Evode yahiritse uyu musekirite, na we yifashishije bwa butumwa, asaba imbabazi ku byo yakoze bidakwiriye umuyobozi nka we, ndetse tariki ya 4 Gashyantare, Me Evode yanagiye gusaba imbabazi ku cyicaro cya ’socièté’ ya ISCO akorea.

Tariki ya 6 hakurikiyeho ubwegure bw’uyu munyamategeko gusa impamvu yabimuteye ntiyigeze itangazwa mu itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa