skol
fortebet

Wifashishije Telefone yawe ubu mu Rwanda ushobora kumenya aho umuntu ushaka aherereye

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Abanyasuwede kitwa ‘Addressya’ cyatangije mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kuranga aho umuntu atuye hose mu gihugu cyangwa akorera, hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone.

Sponsored Ad

Abahagarariye icyo kigo ubwo batangizaga iryo koranabuhanga ku mugaragaro mu Rwanda, babihuje n’uko bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga muri Afurika ibera i Kigali ya Transform Africa 2019, ari na ryo bari baje kumurika.

Iryo koranabuhanga risaba ko umuntu aba afite telefone ngendanwa igezweho (Smart phone) na Internet, akarebamo ‘application’ ya Addressya, akayifungura agashyiramo ibiranga aho atuye ahereye ku byo imwereka yifashishije ikoranabuhanga rya ‘GPS’ riba muri terefone.

Pascal Murasira, ushinzwe imikoranire n’ubufatanye muri icyo kigo, asobanura uko iryo koranabuhanga rikoreshwa.

Ati “Ufata telefone uri iwawe cyangwa aho ukorera ushaka kuranga cyangwa gukorera ‘adresse’, ukajya aho usanzwe ushakira za application ugasangamo Addressya, hanyuma ugafungura na ‘GPS’ muri iyo telefone. Icyo gihe amakuru yose nka nomero z’umuhanda, iz’inzu, akarere, umurege n’akagari ahita yibika hamwe”.

“Uri no mu cyaro ahatari nomero birakunda, washaka ugahita wongeraho andi makuru, nk’ikintu mwegeranye kizwi nk’urusengero, ugashyiramo umudugudu, ifoto yaho n’ibindi. Urangije, byose ubibika muri ya application ukabyita izina, ari yo adresse yawe, ukeneye kumenya aho uri ukamuha rya zina gusa, akarishaka muri telefone agahita akugeraho”.

Yongeraho ko kugira ngo umuntu yinjire muri adresse yawe, ugomba kubimuhera uburenganzira kuko iyo ashaka kuyireba uhita ubibona kuri telefone yawe, maze ukamwemerera cyangwa ntumwemerere.

Adresse wakoze ngo igira akamaro cyane nko mu bucuruzi, cyane cyane iyo watumije ibintu runaka bikakugeraho byihuse nta kuyobagurika.

Murasira ati “Mu gihe utumiza ibintu wifashishije ikoranabuhanga rya Internet, iyo ugeze aho usabwa adresse, ushyiramo rya zina noneho abo waguze na bo ibyo bintu bagahita babona aho uherereye bakabikugezaho. Bizakemura ikibazo cyo guhamagara buri kanya ubaza aho umuntu ageze no kuyobagurika”.

Akomeza avuga ko iyo application iboneka mu matelefone ari mu bihugu icyo kigo gikoreramo birimo Kenya, Uganda, Tanzaniya, Misiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuholande, u Rwanda na Suwede ari na ho hari icyicaro gikuru.

Murasira avuga kandi ko gukora Adresse no kuyikoresha mu kurangira abantu aho utuye cyangwa ukorera bizaba ari ubuntu, gusa ngo kubazakoresha iyo servisi muri bizinesi, hari igihe ngo bazasabwa kujya bishyura amafaranga make, bitewe n’inyungu iturutse mu kwihutisha servisi.

Mu Rwanda ahari nomero z’imihanda n’iz’inzu ni hake kandi n’aho ziboneka ahanini ni muri Kigali, iryo koranabuhanga rya Addressya ariko ryo rikora ahantu hose mu gihugu, igikuru ngo ni ugukora adresse yawe yuzuye, Abanyarwanda n’abasura u Rwanda bagakangurirwa kuryitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa