skol
fortebet

Yahaye umusore 200.000 FRW bemeranya ko azamugira umugore ariko aza kumuhemukira ashaka undi wamuhaye menshi ku ye

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi haravugwa ikibazo cy’abakobwa bahangayikishijwe n’abasore babaca amafaranga y’umurengera kugirango babagire abagore mu gihe mu muco nyarwanda bimenyerewe ko umusore ariwe utanga inkwano kugirango arongore umukobwa.

Sponsored Ad

Iyi nkuru dukesha Radiyo na TV1 igaragaramo abakobwa bahangayikishijwe n’abasore babaka amafaranga menshi ngo bakunde babagire abagore bakiyemeza kuyashaka bakayabaha nyamara rimwe na rimwe bikarangira bakabahemukira ntibabatware.

Umwe muri abo bakobwa waganiriye na TV1 agaragara yiyemerera ko we ubwe yumvikanye n’umusore ko azamugira umugore bakumvikana ko azamuha amafaranga ibihumbi 200,000frw bandikirana n’urwandiko.

Mu gihe uyu mukobwa yari amaze kumuha amafaranga 194,200frw umusore yaje kubona undi mukobwa wemera kumuha 500,000frw ahita amutera umugongo akurikira uwamuhaga menshi.

Umukobwa agira ati “Nagombaga kumuha 200,000frw ayabuze yose arambwira ati ‘amafaranga nutayabona yose hariumukobwa uri kumpereza 500,000frw mwe mwampaye ubusa.”

Uyu musore nawe yiyemerera ko yakiriye aya mafaranga 194,2000frw akavuga ko azayamusubiza. Bigaragara ko icyari umuco wo gutanga inkwano nk’ishimwe ku babyeyi bareze umukobwa byahindutse umukobwa akaba asigaye ariwe ukwa umuhungu ndetse ababyeyi bo mu murenge wa Nkunku bavuga ko babuze uko bagira bitewe n’uko haba habayeho kumvikana hagati y’umusore n’umukobwa.

Abakobwa bahuriza ku kuba impamvu bemera gutanga aya mafaranga ari uko baba batinya kuzahera iwabo bityo umukobwa hagira umuhungu baganira akemera ibyo amusaba kugirango akunde abone umugabo.

Ibitekerezo

  • Abaririmbyi benshi bakunda kuririmba yuko "urukundo rutagurwa".Biramutse bigenze gutyo,wamurongora hanyuma mugatandukana.Ibi byose nibyo bituma iyi si iba mbi.Urukundo nyakuri rugirwa n’abantu bake bumvira Imana.Abantu bishakira gusa inyungu zabo kandi z’ako kanya.Kuba abantu badakundana,nibyo bitera intambara,ruswa,kurenganya,ubusambanyi,ubujura,kubeshya,amanyanga,etc...Bibabaza Imana yaturemye ishaka ko tuyumvira kandi tugakundana.Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izabakura mu isi,igasigaza gusa abantu bayumvira.Niwo muti wonyine.Nyuma yaho,nta mukobwa uzongera kugura umugabo.Ibibi byose bizavaho burundu.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka Imana cyane,we kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

    Abakobwa bari baratwisuzuguriye iwabo bakaduca amafaranga tukayabaha ntibagire nicyo batwihera ugasanga barayariye nabo nibabone di ! Bujya natwe turi abana twavutse kimwe nabandi nanjye bandangire aho hantu nigireyo kuko ayo natanze yapfuye ubusa!

    Abakobwa bari baratwisuzuguriye iwabo bakaduca amafaranga tukayabaha ntibagire nicyo batwihera ugasanga barayariye nabo nibabone di ! Bujya natwe turi abana twavutse kimwe nabandi nanjye bandangire aho hantu nigireyo kuko ayo natanze yapfuye ubusa!

    Ubuse tubyite ibiki ra, tuvugeseko umukobwa aka akoye umusore, tubyite bituga ukwahax??? ahaaa!! ntibyoroshye pe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa