skol
fortebet

Zimwe mu mpuzi zazanywe mu Rwanda zivuye muri Libya zatangiye kujyanwa mu bindi bihugu

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Impunzi 33 zari zarazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya, zikaba zari zimaze igihe ziri mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, zahavanwe kuri uyu wa kabiri zijyanwa mu bihugu bya Suède na Canada.

Sponsored Ad

Amasezerano arebana na ziriya mpunzi z’Abanyafurika zari zaraheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, aho u Rwanda rwemeye kwakira 500 muri zo.

Ikiciro cya mbere cy’izi mpunzi cyageze mu Rwanda muri Nzeri 2019, icya kabiri kihagera mu Ukwakira k’uwo mwaka, ikiciro cya gatatu ari na cyo cyari kuzuza impinzi 500 u Rwanda rwari rwemeye kwakira kihagera mu Ugushyingo 2019.

Kuri ubu impunzi 28 ni zo zoherejwe mu gihugu cya Suède giherereye ku mugabane w’Uburayi, izindi eshanu zoherezwa mu gihugu cya Canada giherereye ku mugabane wa Amerika ya ruguru. Izi mpunzi zerekekeje muri biriya bihugu nyuma y’uko bigaragaje ubushake bwo kuzakira.

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yaganiraga bwa mbere n’itangazamakuru, yavuze ko hari zimwe mu mpunzi zo muri Libya ziri mu Rwanda zamaze kwakirwa n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, ndetse n’ibindi byagaragaje ubushake bwo kuzakira.

Kimwe mu bihugu Minisitiri Biruta yagaragaje harimo Norvège. Yagize ati:"Norvège yavuze ko yiteguye kwakira abageze kuri 500, kandi na Suède yakiriye barindwi, bamaze kugenda abandi baracyetegereje".

Ibi bivuze ko Suède yongereye umubare w’abo yagombaga kwakira.

Kugeza ubu impunzi zose zigaragaza ubushake bwo gushaka kujya kuba mu bindi bihugu. Babiri basabye gusubira iwabo muri Somalia mu gihe nta n’umwe urasaba kuguma mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Kwakira Impunzi ni umuco mwiza cyane dusabwa n’imana.Urugero,imana yasabye Abayahudi kujya bafata neza Impunzi zije zibagana,ibabwira ko zigomba kwibuka ko nazo zabaye Impunzi muli Egypt imyaka 430.Natwe Abanyarwanda benshi twabaye impunzi mu bihugu byinshi byo ku isi,cyanecyane Uganda,DRC na Burundi kandi badufashe neza.Ubuhunzi ahanini buterwa n’Intambara.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana aho kurwana.Kugirango isi izabe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana mu ntambara zibera mu isi,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazayibamo nkuko bible ivuga.

    Kwakira Impunzi ni umuco mwiza cyane dusabwa n’imana.Urugero,imana yasabye Abayahudi kujya bafata neza Impunzi zije zibagana,ibabwira ko zigomba kwibuka ko nazo zabaye Impunzi muli Egypt imyaka 430.Natwe Abanyarwanda benshi twabaye impunzi mu bihugu byinshi byo ku isi,cyanecyane Uganda,DRC na Burundi kandi badufashe neza.Ubuhunzi ahanini buterwa n’Intambara.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana aho kurwana.Kugirango isi izabe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana mu ntambara zibera mu isi,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazayibamo nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa