skol
fortebet

Vanessa Mdee yavuze ku itandukana rye n’umukunzi we yamaze no gusimbuza

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi akaba n’umunyamideli ukomeye Vanessa Mdee yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we. Uyu mukobwa uherutse gufungwa ngo yirinze gutangaza neza igihe nyakuri batandukaniye.
Mu kiganiro na Radio yo mu gihugu cya Nigeria, Mdee usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba yavuze ko yatandukanye byeruye n’umukunzi we witwa Jux. Uyu mukobwa yakoresheje ijambo ryumvikanisha neza ukuri kwa byose ati :”yahoze ari kumwe nanjye’.
Abajijwe igihe batandukaniye, yagize ati :”Hari (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi akaba n’umunyamideli ukomeye Vanessa Mdee yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we. Uyu mukobwa uherutse gufungwa ngo yirinze gutangaza neza igihe nyakuri batandukaniye.

Mu kiganiro na Radio yo mu gihugu cya Nigeria, Mdee usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba yavuze ko yatandukanye byeruye n’umukunzi we witwa Jux. Uyu mukobwa yakoresheje ijambo ryumvikanisha neza ukuri kwa byose ati :”yahoze ari kumwe nanjye’.

Abajijwe igihe batandukaniye, yagize ati :”Hari ibintu byinshi bitagendaga neza tutumvikanyeho....Nishimiye kuba twaratandukanye njye nawe.”

Mdee yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we

Mu minsi ishize uyu muhanzikazi yatunguwe benshi ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ari kumwe n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda witwa Navio. Nyuma y’aho kandi uyu mukobwa yongeye kugaragara ari kumwe n’umuhanzi Ice Prince.

Ibi byose yabibajiwe mu itangazamakuru avuga ko Navio ndetse na Ice Prince bose abafata nk’abavandimwe be. Ngo nta rukundo yagirana n’abo kuko bose bamufata nka mushiki wabo nawe akabafata nkabasaza be.

Vanessa Mdee yavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 mu Mujyi wa Arusha mu majyaruguru ya Tanzania. Yaherukaga kuza mu Rwanda mu Ukuboza 2015 aho yanakoreye igitaramo.

Mu mabyiruka ye yagize amahirwe yo kuba mu bihugu bitandukanye kubera se wari umunyapolitiki ndetse byanamufashije kumenya indimi n’umuco wa henshi ku Isi.
Umuhanzi Vanessa Mdee azwi mu ndirimbo zakunzwe mu Karere nka ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi.

Vanessa akunze kwiyita Vee Money ni umuhanzi ariko wanamenyekanaye cyane cyane muri Tanzania nk’umunyamakuru. By’umwihariko kuri Televiziyo ya MTV (Mlimani TV) y’i Dar es Salaam.

Vanessa Mdee ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa