skol
fortebet

Unity Club Intwararumuri na NURC baratangira ubukangurambaga ku bumwe n’ ubwiyunge mu gihugu hose

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, mu mirenge 30 yatoranyijwe mu turere twose tw’ u Rwanda haratangizwa ubukangurambaga ku bumwe n’ ubwiyunge bugamije gukangurira Abanyarwanda kwimakaza no gusigasira ubumwe mu muryango, kwegera abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze no gufatanya nabo gusesengura ibibazo bibangamiye ubumwe mu muryango.

Sponsored Ad

Muri ubu bukangurambaga ngarukamwaka bwateguwe n’ Umuryango Unity Club Intwararumuri na Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge , haratangirwamo ubutumwa bugamije kugaragaza umuryango nk’ipfundo ry’ubuzima bw’Igihugu, kugaragaza indangagaciro zigomba kwimakazwa mu muryango n’ uruhare rwa buri wese mu bagize umuryango mu kuzisigasira; hanafatirwemo ingamba zo kubungabunga umuryango.

Imirenge irakorerwamo ubu bukanguramba ni imirenge yatoranyijwe n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze , ikaba ari imirenge igaragaramo amakimbirane, amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha iyindi.

Ubu bukangurambaga bwubakiye ku nsanganyamatsiko 3; Insanganyamatsiko y’Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti” DUHARANIRE UBUMWE N’UBWIYUNGE MU MURYANGO, burahuzwa kandi n’ubukangurambaga
rusange bwateguwe na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere
ry’Umuryango mu nsanganyamatsikoigira iti” TWUBAKE UMURYANGO TWIFUZA, TURWANYA GUSAMBANYA ABANA, Hazifashishwa kandi n’ imwe mu myanzuro y’ihuriro rya 11 rya Unity club ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda , Inkingi yo kubaka
amahoro mu muryango”

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe 1996 kugira ngo utange umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Ubanza hino ni Bishop John Rucyahana uyobora NURC , usuhuza abantu ni Jeannette Kagame , Umuyobozi w’ Ikirenga wa Unity Club Intwararumuri

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko Unity Club na NURC batangira ubukangurambaga ku bumwe n’ ubwiyunge mu gihugu hose.Ikibazo nuko abantu nyamwinshi batabikozwa.Imana yaturemye ishaka ko "dukundana".Ariko usanga ahubwo abantu bakora ibyo Imana itubuza:Bararwana,bacurana ubutunzi bw’isi,icyenewabo,barasambana,ruswa,etc...Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo kuronda ubwoko,ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa