skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ikintu cy’ingenzi u Rwanda rwahereyeho mu gutangira kwiyubaka

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Igihugu cyatangiraga urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu cy’ibanze kandi gikomeye cyakozwe ari uguhindura imyumvire y’abaturage.

Sponsored Ad

Yabibwiye abitabiriye Inama yiswe “Amujae High-Level Leadership Forum”, yiga ku iterambere ry’abagore no kubategurira kuba abayobozi beza.

Ati "Igihe twatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu twavumbuye twagombaga gukora cyari uguhindura intekerezo z’abaturage bacu. Ushobora kubibona, abantu bacu baricaraga bazi ko niba hari inzara, hari umuntu uzabazanira ibiryo. Niba hari indwara, hari umuntu uzaza akabafasha."

Perezida Kagame yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwereka abaturage ko bagomba kuva muri iyo myumvire, bakishakamo ibisubizo.

Ati “Twarabishimangiye cyane kandi twari dufite ingero zo kubyerekana, kwerekana uko dukeneye kuva muri ibyo. Bahawe izo nshingano, bahabwa ibisabwa, batangira kwikorera ibintu.”

Yakomeje agira ati “Ubufasha buturutse hanze, buzahora buza cyangwa bushobora kuba bukenewe. Ariko bugomba kubakira ku bintu wowe ubwawe uri kugerageza gukora.”

Inama ya “Amujae High-Level Leadership Forum” yabaye bwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2020. Igamije kurema icyizere mu bagore kugira ngo biyumvemo ko bakwiye kujya mu myanya y’ubuyobozi ikomeye, batange umusanzu wabo mu kugena ahazaza h’umugabane.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abagore 42 bari mu myanya y’umuyobozi, baturutse mu bihugu 19 byo ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, aho yayihuriyemo n’abarimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia na Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa