skol
fortebet

Perezida Kagame yemeye gushyigikira Raila Odinga muri Komisiyo ya AU

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko azashyigikira umunyapolitiki wo muri Kenya Raila Odinga, umwe mu bakandida babiri batangaje ko bazahatanira kuyobora komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Sponsored Ad

Biteganijwe ko amatora y’umuyobozi mushya wa komisiyo ya AU usimbura umuyobozi uriho, umunyapolitiki wo muri Tchad, Moussa Faki Mahamat, ateganijwe muri Gashyantare 2025.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 78 uyoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Azimio, yatangaje kandidatire y’aka kazi gakomeye ka AU muri Gashyantare.

Village Urugwiro yavuze ko ku ya 8 Werurwe,Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye kugira ngo baganire ku bibazo byo mu karere ndetse n’ibijyanye n’umugabane.

Aganira na NTV kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 12 Werurwe,Perezida Kagame yagize ati:“Nubaha Raila Odinga; Nzi urugamba rwe. ”

Perezida Kagame yashimye imikorere y’uyu munyapolitiki wo muri Kenya ubwo yari ahagarariye AU mu iterambere ry’ibikorwa Remezo, umwanya yari afite kuva 2018 kugeza 2023.

Perezida Kagame yagize ati:“Yakoze akazi keza icyo gihe, kandi yari abisobanukiwe neza. Tuzamushyigikira, kandi tumwifurije ibyiza.

Kandi ntabwo tuzamushyigikira kugera hariya gusa, kuko namara no kuhagera, tuzamushyigikira kugira ngo Afurika itere imbere."

Mu mpera za Gashyantare, Odinga,wakoze amahugurwa ya mechanical engineering, yavuze ko yamaze kwemererwa ijwi na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu na Salva Kiir wo muri Sudani y’Amajyepfo.

Yashyigikiwe kandi na Perezida wa Kenya William Ruto na Yoweri Museveni wo muri Uganda.

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ni ubunyamabanga bwa Afurika yunze Ubumwe bukora ibikorwa bya buri munsi bya AU.

Umuyobozi wa komisiyo ya AU atorwa n’umugabane wose,ahabwa manda y’imyaka ine yongerwa rimwe.

Mahamat, umuyobozi wayo ubu,ari muri manda ya kabiri yatsindiye mu 2021, yatowe bwa mbere muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa