skol
fortebet

Perezida Kagame yifuza ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazahuka

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya Afurika y’Epfo cyafashije u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo yifuza ko umubano w’ibihugu byombi utameze neza wasubira mu bihe byiza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Afurika y’Epfo yari iyobowe na Nelson Mandela yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko yafashije urubyiruko rw’Abanyarwanda kwiga.

Yagize ati “Ku bwa Mandela, [Thabo] Mbeki, twagiranye umubano mwiza cyane kandi watugiriraga akamaro. Abato bacu bajyaga muri Afurika y’Epfo, bakiga; baba abagizweho ingaruka na Jenoside n’ab’abakoze Jenoside.”

“Twoherejeyo umubare munini, amagana. Afurika y’Epfo yaradufashije, bishyuraga amafaranga y’ishuri ajya kungana n’ayo Abanyafurika y’Epfo bishyuraga. Ni umusanzu ukomeye ku byo dufite uyu munsi mu bijyanye n’iterambere.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umubano wazambye ubwo Colonel Karegeya Patrick wayoboye urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda i Johannesburg yicirwaga muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjwe kugira uruhare muri uru rupfu, gusa u Rwanda rwagiye rubihakana.

Perezida Kagame yashingiye ku mubano mwiza ibihugu byagiranye, agaragaza ko bidakwiye ko bikomeza kubana nk’uko bimeze muri iki gihe, ahubwo ko byakabaye bikemura ibibazo bifitanye.

Uyu munyamakuru yatangaje ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, bateganya kuza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata.

Uruzinduko rwa Ramaphosa na Pandor rwitezweho kubamo ikiganiro kizahuza impande zombi, ku buryo bwo kuzahura uyu mubano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa