skol
fortebet

Abadakunda u Rwanda babonye impamba yabo-Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2020,Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize wagenze neza ku Banyarwanda n’inshuti zarwo ariko abarwifuriza inabi nta mahirwe bagize kuko babonye impamba yabo.

Sponsored Ad

Mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2020 yari yatumiwemo abantu basaga 1000 baturutse hirya no hino mu turere n’inshuti z’u Rwanda bagahurira muri Kigali Arena , perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2019 u Rwanda rwawugiriyemo amahirwe anaboneraho gutangaza ko abatarwifuriza ineza babonye impamba yabo.

Yagize ati “Dufite byinshi byo kwishimira iri joro.Abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda,u Rwanda rutera amahirwe.Inshuti yacu n’abanyarwanda bagira amahirwe pe.Twagize amahirwe muri uyu mwaka wa 2019,twateye intambwe nziza,ndende, tugera kuri byinshi kandi turifuza gukomeza.”

Perezida Kagame yakomoje ku batifuriza ineza u Rwanda ko umwaka wa 2019 bawubonyemo impamba yabo kuko basabwe kureka imigambi yabo mibisha bakinangira.

Yagize ati “Abadakunda u Rwanda nabo babonye impamba yabo.Bo nta mahirwe bagira,ntayo bagize nta n’ayo bazagira.Abo ntabwo ari ukubifuriza inabi ahubwo nuko tubifuriza ineza bakanga kumva.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo intego y’icyerekezo 2020 itagezweho 100 % ariko Abanyarwanda batsinze ku rwego rwo hejuru [rwa A mu bakora ibizamini].

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda rugiye guharanira amahoro ku bana barwo ku kiguzi icyo aricyo cyose byasaba.

Mu mwaka wa 2019,abayobozi ba FDLR barimo Lt Gen Mudacumura, Col.Gaspard Africa n’abandi barwanyi benshi bishwe n’ingabo za FARDC cyo kimwe n’umuyobozi w’umutwe wa FDLR RUD Urunana, Gen. Musabimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel.

Abarimo Col.Mudathir,Maj.Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari umuvugizi wa FLN, Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi bakomeye ba FDLR muri Kivu ya ruguru, n’abandi batawe muri yombi.

Muri ibi birori byabereye muri Kigali Arena,Perezida Kagame yari kumwe n’umuryango we wose,basangira ubunani n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kugeza mu rukerera.

Abatumiwe barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera, abadiplomate, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abahanzi, abakinnyi b’umupira n’izindi nshuti n’imiryango.


Perezida Kagame n’umuryango we basangiye Ubunani n’Abanyarwanda muri Kigali Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa