skol
fortebet

Abantu 3000 baraye bafungiwe kwambara nabi udupfukamunwa utubari 85 twarimo abantu 300 turafungwa

Yanditswe: Wednesday 16, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.Prof.Shyaka Anastase,yatangaje ko nyuma y’ubufatanye bw’abapolisi n’inzego z’ibanze hafashwe imibare myinshi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Minisitiri Shyaka yatangaje ko utubari 85 turimo abantu 300,abafashwe bambaye nabi udupfukamunwa ni 3000,abatashyize metero hagati y’abo n’abandi ni 1979,ibinyabiziga byafashwe byishe amabwiriza ya Covid-19 ni 128 mu gihe abananiwe kugerera mu rugo ku gihe ari 2538.

Minisitiri Shaka yagize ati “Ishusho yagaragaye nyuma y’amasaha make ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bifashwe, nuko tutashyizemo ingufu.Ndasaba abanyarwanda ko twirinda kujyana mu mitsi nta mpamvu.Ibitemewe birazwi tugomba kubyirinda.”

Ku wa 14 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu.

Ingamba zafashwe zirimo:

a. Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

c. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

d. Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Bose bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

g. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.

h. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.

j. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k. Imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi birahagaritswe. Icyakora amakipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzahanga yo yemerewe gukomeza kuyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa